Dorcas Jepkemboi w’imyaka 31 y’amavuko yahanutse mu isumo arapfa ubwo yageragezaga gufatira ifoto hejuru y’umugezi wa Chepkiit ho muri Kenya.
Inkuru ya The Standard ivuga ko ibi byabaye ku Cyumweru ubwo Dorcas Jepkemboi n’umukunzi we Benjamin Kazungu bari basohokoye ku sumo ry’umugezi wa Chepkiit riherereye mu gace ka Nandi mu burasirazuba bwa Kenya.
Benjamin Kazungu avuga ku rupfu rutunguranye rw’umukunzi we Orcas yavuze ko ubusanzwe yari umuntu ukunda kwifotoza no gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko ubwo yamubwiraga ko ashaka ko amufotorera hejuru y’isumo , atigeze atekereza ko bivamo impanuka yaganishije ku rupfu rwe.
Yagize ati” Ku cyumweru nimugoroba , nibwo Dorcas yansabye ko dusohoka tukajyana gutembera, narabimwemereye cyane ko n’ubundi nari nsanzwe nziko abikunda, twagiye mufotora kugeza tugeze hafi y’isumo rya Chepkiit. Tukihagera yashatse kuhafatira ifoto, aranyerera yitura mu mugezi ararohama, Nanubu iyo foto iracyandi mu maso”
Dorcas akimara kurohama , Kazungu yahise ahamagara Polisi ya Nandi, yahise itangira ibikorwa byo gushaka umurambo wa Dorcas na nubu utaraboneka.
Umuyobozi wa polisi ya Nandi Samson Ole Kina, yasabye abakiri bato kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu bitabafitiye inyungu, no kwitondera ahantu hamanegeka cyangwa habateza ibyago byabavirano no kubura ubuzima.
Aha muri Kenya si ubwa mbere umuntu apfuye azira gushaka kwifotoreza ahantu hateye ubwoba dore ko no mu mwaka 2018, umunyeshuri wa kaminuza ya Kisii yarohamye ku kiyaga ubwo yageragezaga gufata ifoto y’umukunzi we.


