Slay queen yashyinguwe mu isanduku ibaje mu ishusho y’igitsina cy’abagabo

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa uri mu bazwi nk’aba Slay queen w’i Accra mu gihugu cya Ghana uheruka gupfa, yashyinguwe mu isanduku ibaje nk’igitsina cy’abagabo yari yariyeguriye, nk’isezerano yari yarihaye mbere y’uko apfa.

Bisa n’ibitangaje kuri benshi, amakuru avuga ko uriya mwari akiri muzima yari yarasabye umuryango we gukora ibishoboka byose ukamushyingura mu isanduku ibaje muri buriya buryo, ngo kuko akiri muzima ubuzima bwe bwarangwaga cyane n’ubusambanyi.

Ni ibijya gusa nk’ibyo abakristu benshi bakunze gukoresha aho usanga abenshi bashyingurwa mu masanduku abaje nka Bibiliya ariho n’umusaraba, kubera ko bakundaga gusenga bakiri mu Isi y’abazima.

Hari n’abahitamo gushingurwa mu isanduku zibaje nk’imodoka cyangwa abandi bagashyingurwa mu modoka za nyazo bitewe n’uko bari barazihebeye.

Ifoto y’isanduku y’uriya mukobwa yabunze cyane ku mbuga nkoranyambaga, abenshi mu bazikoresha bashinja umuryango we gukora amahano.

Mu gihe hari abavuga ko umuryango w’uriya Mukobwa utaramenyekana amazina wamushyinguye muri iriya sanduku kubera ko yakundaga ubusambanyi, ikinyamakuru Live Times kivuga ko igenzura ryakozwe ryerekana ko Nyakwigendera yari atabanye neza n’umuryango we, bityo ukaba warahisemo kumushyingura muri buriya buryo mu rwego rwo kumwohoreraho.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Slay queen yashyinguwe mu isanduku ibaje mu ishusho y’igitsina cy’abagabo
    Ishyano ryaraguye ! Isi iraturimbukanye.

  2. Slay queen yashyinguwe mu isanduku ibaje mu ishusho y’igitsina cy’abagabo
    Ishyano ryaraguye ! Isi iraturimbukanye.

  3. Slay queen yashyinguwe mu isanduku ibaje mu ishusho y’igitsina cy’abagabo
    Mbega mwene wabo wa Shaddy Boo!!! Ubu nawe niko bazamugenza?

  4. Slay queen yashyinguwe mu isanduku ibaje mu ishusho y’igitsina cy’abagabo
    Mbega mwene wabo wa Shaddy Boo!!! Ubu nawe niko bazamugenza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *