Smartphones zikorerwa mu Rwanda zigiye koherezwa ku isoko ryo mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Telephone ngendanwa zo mu bwoko bwa Smartphone zikorerwa mu Rwanda n’uruganda rwa Mara Phones zigiye koherezwa ku nshuro ya mbere ku isoko ryo mu Bwongereza. Icyiciro cya mbere cy’izi telephone kigiye koherezwa nyuma yo kugena Livewire nk’ikigo kizakwirakwiza izi telephone za Mara Phones mu Bwongereza.

CEO wa Livewire, Richard Gallant ati: “Mara Terefone iha abaguzi ba telephone ngendanwa mu Bwongereza uruvange rw’ubuziranenge no guhenduka mu gihe agaciro keza ari ingenzi. Twishimiye ko ubu dushobora gutanga ibicuruzwa byiza cyane bigera ku Isi yose,”

Iki kigo cya Livewire Telecom Ltd gikorera mu Bwongereza kuva mu 1999, kuri ubu nicyo kiyoboye ku Isi mu gukwirakwiza telephone ngendanwa kandi cyemerwa n’inganda z’ingenzi kuri ubu zirimo na Mara Phones.

Rona Kotecha, Umuyobozi mukuru wa Mara Phones mu Bwongereza no muri EU, yashimiye Livewire n’abakiriya b’Abongereza kubw’icyizere bafitiye telephone zikorwa na Mara Phones nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ry’uru ruganda rikomeza rivuga.

Nk’uko iri tangazo rivuga, izi telephone zoherejwe mu Bwongereza n’izakorewe mu ishami rya Mara Phones mu Rwanda kuko ifite n’irindi shami muri Afurika y’Epfo ryafunguwe i Durban mu mwaka ushize.

Umuyobozi wa Mara Phones mu Rwanda, Eddy Sebera,yagize ati: “Ibyagezweho mu kohereza ibikoresho bigezweho byoherezwa ku isoko rya terefone ngendanwa ziteye imbere ku Isi ni iby’Abanyafurika bose.”

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yashyigikiye kandi ashima ibyo Mara Phones yagezeho.

Ati: “Nishimiye cyane kumva ko Mara Phones, zakorewe mu Rwanda bishyigikiwe n’ishoramari ry’Abongereza, ubu ziri koherezwa mu Bwongereza. Uru ni urugero rwiza rw’umubano w’ubucuruzi n’ishoramari u Bwongereza bwifuza gukomeza guteza imbere n’u Rwanda, hahangwa imirimo ya gihanga n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga by’agaciro no kwerekana uruhare rw’u Rwanda nka kimwe mu bihugu biyoboye guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri Afurika.”

Uruganda rwa Mara Phones rwafunguwe mu Rwanda ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku itariki 07 Ukwakira 2019, muri Afurika y’Epfo rufungurwa na Perezida Cyril Ramaphosa ku itariki 17 Ukwakira 2019.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *