Indwara ya Emphysema itera kwangirika kw’ibihaha by’umuntu maze ikabyangiriza ku buryo guhumeka bigorana bikazagera aho byanga burundu, gusa ikunze kwibasira no guhitana abanywi b’itabi kurusha abandi bantu.
Ese Emphysema yaba iterwa n’iki?
Ku isonga bimwe mu bitera iyi ndwara ya Emphysema harimo kunywa itabi cyangwa se no kuba igihe kirekire ahantu hari imyuka yanduye yangiriza ikirere.
Ese ni ibihe bimenyetso bya Emphysema?
Nk’uko MedlinePlus ibitangaza, bimwe mu bimenyetso byakwereka ko urwaye iyi ndwara harimo: kugira umunaniro wa hato na hato, kubura ibitotsi, gutera nabi k’umutima, kuba imbata y’agahinda gakabije, gutakaza ibiro, kugorwa no guhumeka ndetse no gukorora cyane.
Ese emphysema ishobora kwirindwa?
Yego. Kubera ko kunywa itabi bitera iyi ndwara ya Emphysema, uburyo bwiza bwo kuyirinda ni ukutarinywa. Ni ngombwa kandi kugerageza kwirinda kwegera ahari umwotsi w’itabi, umwuka uhumanya ikirere, imyotsi y’imiti, n’ivumbi.
Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, yagaragaje ko mu mwaka w’2019, iyi ndwara yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni 3 biganjemo abaturage bari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.


