Sobanukirwa impinduka umubiri ugira iyo utangiye gukora siporo buri munsi

Sangiza iyi nkuru

Abahanga mu by’ubuzima bavuga uko umuntu ukora siporo buri munsi agira ubuzima bwiza ndetse kandi bikaba byamurinda kundwara indwara zitandura nka Diabete, umuvuduko w’amaraso ukabije, hakiyongeraho no guhorana akanyamuneza.

Nk’uko Ucsfhealth.com dukesha iyi nkuru ibitangaza, izi ni impinduka umubiri wawe ugira mu gihe ukora siporo buri munsi.

Nyuma y’umunsi umwe

Mu gihe uri gukora siporo, amaraso atembera ku bwonko ariyongera, ugira imbaraga kandi ukaba maso. Ibi tubikesha umusemburo wa epinephrine uba urekurwa, uyu musemburo wongera ubushake bwo gukora, ukarinda ububabare ndetse ukagufasha gushabuka byihuse.

Umwuka mwiza wa oxygen winjiza mu mubiri uriyongera cyane, nabyo kandi bifasha ubwonko gukora cyane no gutekereza neza.

Mu gihe ukora siporo zo guterura ibyuma, imikaya yawe yongera ubushobozi bwo gukoresha no kubika isukari, bikaba ikintu cy’ingenzi mu kurwanya indwara ya diyabete, yaba ku bayirwaye cyangwa se abenda kuyirwara.

Uretse gufasha kongerera imbaraga umubiri, ifasha uturemangingo kubaho igihe kirekire,

Iyo ukoze siporo bwa mbere cyangwa utari uziherutse, akenshi wumva imikaya cyangwa mu ngingo hakubabaza, ibi ni ibisanzwe ku mubiri, kuko uba uri kugerageza kwisana. Nyuma y’iminsi micye biragenda, kandi wakongera gukora sport ntugire ikibazo.

Nyuma y’icyumweru kimwe

Agace gato kagize uturemangingo (cells) kitwa mitochondria, twagereranya na moteri itanga umuriro mu ruganda. Mitochondria ni ho imbaraga z’umubiri zikorerwa, kuko ifata isukari, ibinure ndetse na proteyine ikabihinduramo ingufu umubiri ukoresha, bityo igihe cyose ugahorana imbaraga.

Mitochondria ziriyongera cyane bityo igihe cyose ukazajya wumva ufite imbaraga.

Nyuma y’ukwezi

Nyuma y’ukwezi kumwe ukora siporo, imbaraga zawe zirahinduka cyane, ugatangira kubona impinduka no ku mikaya yawe. Ubuzima bwawe nabwo kandi ubona buhinduka, niba hari akarimo wakoraga kakugoye cyane utangira kubona byoroshye, niba ari ahantu wagendaga hagukomereye ugatangira kubona horoshye, yewe no gusinzira ku kazi kenshi ugatangira kubona bigabanuka.

Imyitozo wakoraga na yo iriyongera; niba wiruka, ugatangira kwiruka harehare, mu koga, ukoga vuba cyane, yewe n’ibindi byinshi.

Nyuma y’amezi 6

Ku mezi 6 haba hari impinduka zigaragarira buri wese. Hagati aho n’umutima wawe uba wariyongereye ubunini.

Uburyo umutima utera na byo biragabanuka, bivuze ko umutima uba uterana imbaraga kandi usohora amaraso menshi, bityo ntuteragure cyane. Ibi bifasha cyane kurinda indwara z’umutima nka heart attack n’izindi zangiza umutima.

Nyuma y’umwaka umwe

Nyuma y’umwaka, uburemere bw’amagufa buriyongera, hakagaragara impinduka no ku buryo amagufa ateye. Ni handi ubona umuntu arambutse cyane cyangwa ateye neza.

Kwiyongera k’uburemere bw’amagufa binafasha cyane abarwaye indwara ya osteoporosis kuba bakongera kuba bazima, ndetse bikagabanya ibyago byo kuvunika.

Muri iki gihe kandi, uba warakunze siporo cyane, ku buryo n’iyo utayikoze wumva umerewe nabi.

Buri gihe tugirwa inama yo gukora siporo kuko ari ingirakamaro. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ari wo muti wo kurwanya indwara z’agahinda gakabije ndetse no kwigunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *