Umujyi wa Wad Madani w’ingenzi cyane muri Sudani uherereye mu birometero 135 mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Khartoum, kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Ukuboza, ko waguye mu maboko za RSF, zimaze amezi zirwanya Ingabo za Sudani.
Ugenzra Umujyi wa Wad Madani aba agenzura Sudani yose.
Biravugwa ko gufata uyu mujyi kw’inyeshyamba za RSF ari intsinzi ikomeye mu ntambara zirwana n’Igisirikare cya Sudani ukurikije akamaro k’umujyi n’aho uherereye.
Wad Madani ni umujyi wa kabiri wa Sudani mu bijyanye n’imibereho, politiki, n’ubukungu. Ni umurwa mukuru wa leta ya El Gezira.
Intara ya Gezira iherereye mu majyepfo ya Khartoum kandi ihana imbibi mu majyaruguru n’iburengerazuba na Leta ya White Nile, mu majyepfo na Sennar, naho mu burasirazuba na Al Qadarif. Ifatwa nk’izingiro rya Sudani cyangwa centre.
Gezira niyo leta ya mbere mu bukungu mu gihugu bitewe n’ubwinshi bw’abantu, ubuhinzi, inyamaswa, n’umutungo kamere. Ikaba kandi ibamo “Gahunda ya Gezira” ikaba ari umwe mu mishinga minini yo kuhira ku Isi kandi yatangijwe mu 1925 mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza.
Uyu mujyi wari wabaye indiri y’ibihumbi n’ibihumbi by’abakuwe mu byabo ariko Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) wavuze ko abasaga 300.000 muri bo bahunze.
Imiryango ikomeye y’ubutabazi ivuga ko bahatiwe guhagarika akazi muri Wad Madani cyangwa kugenda.
Umuyobozi wa RSF, Gen. Mohammed Hamdan Daglo, yatangaje ko ingabo ze zafashe uyu mujyi, mu gihe Igisirikare cya Sudani cyavuze ko abasirikare bacyo bawuvuyemo, yongeraho ko barimo gukora iperereza ku mpamvu zabateye kuhava.
Amashusho yashyizwe ahagaragara na RSF yerekanaga abarwanyi bay o mu modoka za pik-up mu mihanda yo mu Mujyi wa Wad Madani no hejuru y’ikiraro cyambukiranya uruzi rwa Blue Nile bari bamaze igihe barwanirahho n’ingao za leta. Ababibonye bavuga ko bagabye ibitero no ku midugudu iri hafi aho.
Kuva amakimbirane yatangira, umujyi wagenzurwaga n’Ingabo za Sudani ziyoborwa na Gen. Abdel Fattah al-Burhan, kandi wari ihuriro ry’imiryango itabara imbabare ahanini yakuwe ku mirongo w’imbere y’urugamba.
Igisirikare nticyigeze gisubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Ingabo leta na RSF barwanira kugenzura Sudani kuva muri Mata, ubwo amakimbirane yavagamo intambara zo mu mihanda zibanze mu murwa mukuru ariko gakwira no mu tundi turere harimo n’akarere ka Darfur gaherereye mu burengerazuba.
Mu mezi abiri ashize, RSF yagaragaye imbaraga cyane, aho abarwanyi bayo batera berekeza imbere mu burasirazuba banyuze hagati mu gihugu cya Sudani.


