Umuyobozi w’inyeshyamba muri Sudani y’Epfo, Gen. Gabriel Tanginye, byemejwe ko yaguye mu mirwano yahuje imitwe yitwaje intwaro kuri uyu wa Gatatu ushize, nk’uko byemejwe na minisitiri w’itangazamakuru Micheal Makuei i Juba kuri uyu wa Gatanu.
Minisitiri Michael yavuze ko ingabo za Gen. Johnson Olony zarwanye n’iza Gen. Tanginye, kuri ubu ziyobowe na Dr Lam Akol, bikaza kuviramo urupfu Gen. Tanginye. Yongeyeho ko usibye uku kurwana hagati y’inyeshyamba, bizeye ko nazo zizageraho zikifatanya nabo mu nzira yo gushaka amahoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha Africanews ikomeza ivuga ko muri iyi mirwano yahuje inyeshyamba hataramenyekana icyayiteye, haguyemo abantu bagera kuri 20.
Nyakwigendera Gen. Tanginye, yari umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba wari witandukanyije n’umutwe wa SPLA-IO ya Dr Riek Machar mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro yo mu 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


