Nyuma y’uko umunyamabanga wa Loni, Ban Ki-moon yirukanye Lt-Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki w’Umunyakenya wari uhagarariye ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo, amushinja kutuzuza inshingano zo kurindira abasivile umutekano, kuri ubu yasimbujwe Gen Chaoying Yang ukomoka mu Bushinwa.
Nk’uko byamaze gutangazwa n’umuvugizi wa Loni, Stephen Dujarric, ngo uyu musirikare wo mu Bushinwa aje asimbura uwo mu gihugu cya Kenya uherutse kwirukanwa muri Sudani y’Epfo, nyuma ya raporo zari ziherutse gusohoka zigaragaza ko atabashije kurindira abaturage umutekano muri kiriya gihugu bari boherejwemo cyane cyane mu myivumbagatanyo yo mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwaka.
Uyu muvugizi yakomeje ashimira uruhare rwa Kenya, ariko yongeraho ko bizeye ko uyu musirikare wo mu gihugu cy’Ubushinwa we azagerageza kuzuza ibisabwa kurushaho.
[ad id=”44145″]
N’ubwo hari amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko Kenya yaba yakuye ingabo zayo muri kiriya gihugu, umuvugizi wa Loni we avuga ko nta butumwa barabona bubyemeza buvuye muri Kenya.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


