Umutwe w’itwaje intwaro wigometse ku butegetsi muri Sudani Yepfo witwa South Sudan National Liberation Movement (SSLM ) warekuye abana barenga 500 wari wafashe bugwate. Ibi byatangajwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana UNICEF.
Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara, utangaza ko abana 200 barekuwe kuwa 17 Mata 2018 naho abandi 300 barekuwe uyu munsi kuwa 18 Mata 2018. UNICEF ikaba ivuga ko uyu mubare ushobora gukomeza kuzamuka ukagera kuri miliyoni mu mezi ari imbere.
UNICEF itangaza ko irafasha abana barekuwe kubaganiriza kugirango basubire mu buzima busanzwe. Yagize iti’’ Iyo abana batashye mu rugo imiryango yabo izabafasha mu gihe cy’amezi atatu babagaburira kugira ngo basubire mu buzima busanzwe . Aba bana bazafashwa gushakirwa ibigo by’igisha imyuga kugira ngo babone icyo binjiza ndetse banitunge’’
UNICEF kandi yavuze ko igiye gufatanya n’abaterankunga basubize abana mu ishuri. Nkuko bitangazwa n’imibare ya UNICEF, kugeza ubu haracyariho abana 19,000 bakiri mu maboko y’uyu mutwe. The East African dukesha iyi nkuru, ikaba itangaza ko UNICEFisaba miliyoni 45$ z’amadorari kugira ngo bagarure abo bana bafashwe bugwate.

Nkurunziza Viateur Bwiza.com


