Muri Syria mu mujyi wa Aleppo hakomeje kurangwa n’intambara ikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage abandi biganjemo abana bakaba bahakomerekeye abandi bakibasirwa n’ihungabana.

Umwe mu bana basanzwe bakomerekejwe n’ibisasu yafotowe yahungabanye ahita ashyirwa muri Ambiranse (Ambulance) yaburanye n’ababyeyi be kugeza ubu bataramenyekana.
Ibitangazamakuru byagarutse kuri uyu mwana wari warengewe n’umukungugu ibintu byashegeshe isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya mafoto akimara gushyirwa hanze by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu, abantu ibihumbi bakaba bagize icyo babivugaho ariko abenshi bakaba bahurizaga ku kwamagana ubwo bugizi bwa nabi bw’ubwiyahuzi.




Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


