Perezida wa Tanzania, Dr Joseph John Pombe Magufuli, yahaye imbabazi abanya-Ethiopia 1 789 bari bafungiye mu gihugu cye bazira kuhinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Perezida Magufuli yafashe umwanzuro wo kubabarira aba baturage ku wa Mbere nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde wari mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu gihugu cya Tanzania.
Perezida Magufuli yavuze ko kubabarira bariya baturage ba Ethiopia ari ikimenyetso cyo gukomeza umubano w’ibihugu byombi, yungamo ko ababishaka bahita basubira mu gihugu cyabo cy’amavuko ndetse yemeza ko ntacyo ubugenzacyaha buzongera kubakurikiranaho nk’uko ikinyamakuru The Nation dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Ati: “Dufite imfungwa zigera ku 1,789 zinjiye mu gihugu cyacu mu buryo butemewe n’amategeko ziturutse muri Ethiopia. Bazarekurwa nta kabuza.”
Aba banya-Ethiopia bafatiwe muri Tanzania ni bamwe muri benshi buri mwaka bambukiranya ibihugu bya Afurika bashaka kugera muri Afurika y’Epfo bagiye gushakayo amaramuko.


