Urukiko rwo mu karere ka Kigoma muri Tanzania, rwakatiye umupfumu wo muri kariya gace kumara ubuzima bwe bwose mu buroko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka umunani. Uyu mupfumu yitwa Venance Edward. Icyaha cyo gusambanya uriya mwana yahamijwe yagikoze ku wa 23 Gicurasi 2019, ubwo uriya mwana yavurirwaga iwe mu rugo. Ibimenyetso byatanzwe n’uriya mwana, nyina umubyara, umuganga na Polisi ya Tanzania yakoze iperereza; byose bishimngira ko Venance yasambanyije uriya mwana, mu gihe nyirubwite we yabihakanaga yivuye inyuma mbere yo gukatirwa. Umushinjacyaha mukuru wa leta ya Tanzania, Raymond Kimbe, yasabye urukiko guha uriya mupfumu igihano kiremereye kugira ngo abere urugero abandi bameze nka we, mu gihe nyamupfumu we yinginze urukiko arusaba kumugabanyiriza igihano ngo kuko kiriya cyaha ari cyo cya mbere yari akoze. Umucamanza Kitalo Mwakitalu wari uyoboye ruriya rubanza, yakatiye Venance igifungo cya burundu nyuma yo kumva anyuzwe n’ibimenyetso by’abo ku ruhande rw’umwana wari wafashwe ku ngufu.


