Ibihembo bya American Music Awards, byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru mu birori byabereye muri Microsoft Theater i Los Angeles, byari ibirori bidasanzwe ku bahanzi The Weeknd na Taylor Swift, batwaye ibihembo bitatu buri umwe.
Taylor Swift utaritabiriye iki gikorwa, yahise aba umuhanzi wa mbere umaze guhabwa ibihembo byinshi mu mateka ya American Music Award aho amaze gukura ibihembo 32. Aha akaba yaranahakuye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 22 Ugushyingo.

Dore urutonde rw’abatsindiye ibihembo bya AMA 2020:
Umuhanzi w’umwaka: Taylor Swift
Umuhanzi mushya w’umwaka: Doja Cat
Indirimbo ihuriweho y’umwaka: “10,000 Hours ” — Dan + Shay na Justin Bieber
Video y’indirimbo ikunzwe: “Cardigan” — Taylor Swift
Umuhanzi ukunzwe muri Pop/Rock: Justin Bieber
Umuhanzikazi ukunzwe muri Pop/Rock: Taylor Swift

Abahanzi Justin Bieber na Shawn Mendes nibo bafunguye igitaramo
Itsinda rikunzwe muri Pop/Rock: BTS
Album ikunzwe muri Pop/Rock: “Fine Line” — Harry Styles
Indirimbo ikunzwe ya Pop/Rock: “Don’t Start Now” — Dua Lipa

The Weeknd yatunguranye ubwo yajyaga gufata igihembo ameze nk’uwagonzwe
Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Country: Kane Brown
Umuhanzikazi ukunzwe mu njyana ya Country: Maren Morris
Itsinda rikunzwe mu njyana ya Country: Dan + Shay
Album ya Country ikunzwe: Fully Loaded: God’s Country — Blake Shelton
Indirimbo ya Country ikunzwe: “10,000 Hours ” — Dan + Shay with Justin Bieber
Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Rap/Hip-Hop: Juice WRLD

Itsinda BTS ry’Abanyakoreya rikomeje kwigarurira imitima y’Abanyamerika
Umuhanzikazi ukunzwe mu njyana ya Rap/Hip-Hop: Nicki Minaj
Album ya Rap/Hip-Hop ikunzwe:”Please Excuse Me for Being Antisocial” -Roddy Ricch
Indirimbo ikunzwe ya Rap/Hip-Hop: “WAP” — Cardi B ft. Megan Thee Stallion
Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Soul/R&B: The Weenkd
Umuhanzikazi ukunzwe mu njyana ya Soul/R&B: Doja Cat

Jennifer Lopez na Maluma basusurukije abakurikiranaga iki gikorwa mu ndirimbo Pa Ti
Album ya Soul/R&B ikunzwe: After Hours — The Weeknd
Indirimbo ikunzwe ya Soul/R&B: “Heartless” — The Weeknd
Umuhanzi ukunzwe w’Umulatino: Bad Bunny
Umuhanzikazi ukunzwe w’Umulatino: Becky G
Album ikunzwe y’Umulatino: YHLQMDLG — Bad Bunny
Indirimbo ikunzwe y’Umulatino: “Tusa” — KAROL G & Nicki Minaj

Kubera Covid-19 nuko salle yari imeze
Umuhanzi ukunzwe muri Alternative Rock: Twenty One Pilots
Umuhanzi ukunzwe muri Adult Contemporary: Jonas Brothers
Umuhanzi ukunzwe muri Contemporary Inspirational: Lauren Daigle
Umuhanzi ukunzwe muri Electronic Dance Music: Lady Gaga
Soundtrack ikunzwe: “‘Birds of Prey’: The Album”
Umuhanzi ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga: BTS
Source: ABCNews


