Abantu 11 biciwe mu makimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi mu majyepfo y’igihugu cya Tchad nk’uko umushinjacyaha wa repubulika yabitangarije AFP ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Imirwano ikomeye hagati y’aborozi n’abahinzi yabereye mu giturage cyo mu Ntara ya Tandjilé-Est hagati yo ku cyumweru no kuwa mbere nyuma y’aho amatungo y’aborozi yononnye umurima w’imyaka bigatuma abahinzi babadukira.
Umushinjacyaha wa repubulika muri Laï, Abdoulaye Bono Kono avugana na AFP yagize ati “Guhangana kwaguyemo abantu bane ku ruhande rw’aborozi na barindwi ku ruhande rw’abahinzi, harimo babiri bishwe kuwa mbere n’abashinzwe umutekano,”
Uyu yongeyeho ko abashinzwe umutekano barashe bashaka gutatanya abigaragambyaga bashakaga kwangiza ibirango by’ubuyobozi.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko amakimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi akunze kumvikana mu majyepfo ya Tchad, aho bivugwa ko abaturage benshi bahatuye batunze intwaro. Mu mpera z’Ugushyingo, byibuze abantu 22 nabwo biciwe mu makimbirane nk’aya ahitwa Kabbia.
Ni amakimbirane akunze guhuza aborozi b’Abarabu bagenda bimuka n’abahinzi b’abanyagihugu, bashinja aba borozi kubangiriza imirima baragiramo inka zabo.


