Tchad: Imirwano yubuwe hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba zirukanwe muri Niger

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tchad aravuga iyubura ry’imirwano mu majyaruguru hagati y’umutwe wa FACT n’ingazo za leta ziyemeje kurandura izi nyeshyamba nyuma y’urupfu rwa Perezida Idriss deby Itno.

Intego y’ingabo za Tchad zohereje ubufasha bwinshi kuva kuwa kabiri, itariki 27 Mata, ni ugufata inyeshyamba za FACT zari zahungiye muri Niger nyuma y’imirwano ikaze yo mu cyumweru gishize, zikirukanwa n’ingabo za Niger zisubizwa muri Tchad.

“Twashyize mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye bwa gisirikare na Niger mu rwego rwa G5-Sahel,” uyu ni umwe mu bayobozi ba Tchad.

Inyeshyamba za FACT ziyobowe na Mahamat Mahdi Ali ngo zikaba zarahise zerekeza mu Ntara ya Kanem, aho bivugwa ko zimaze iminsi ibiri zaratatanye muri zone y’ibirometero 6 iherereye mu birometero nka 20 uvuye ku mupaka.

Iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga ko indege z’intambara za Tchad zinjiye mu gikorwa zigasenya imodoka enye zo mu bwoko bwa pick-up z’inyeshyamba kuwa Kabiri.

Guhera kuri uyu wa Gatatu, Igisirikare cya Tchad cyagabye ibitero byo ku butaka no mu kirere kigerageza guhagarika imodoka zigera kuri 40 z’inyeshyamba zisigaye.

Ushinzwe itangazamakuru muri FACT, Kingagbé Ogouzeïmi de Tapol, wavuganye n’iyi radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa kuri uyu wa gatatu, yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane ibitero bagabweho ku butaka bwa Niger.

Ati “ Ikizwi nuko habaye imirwano muri Kanem w’Amajyaruguru kuwa Kabiri, ndetse no kuwa Gatatu.”

Yijeje kugeza kuri rubanda itangazo ryabo ku biri kuba mu by’ukuri muri iki gice vuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *