GridArt_20250606_65414067

Tchad yihimuye kuri Trump

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Chad yahagaritse gutanga Visa ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gusubiza iki gihugu ku cyemezo giheruka gufata cyo gukumira abanya-Tchad ku butaka bwacyo.

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena ni bwo Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo gukumira mu gihugu cye abaturage bo mu bihugu 12, birimo Tchad.

Trump yafashe icyo cyemezo mu rwego rwo gukumira icyo yise “ibyihebe by’abanyamahanga”.

Mugenzi we wa Tchad, MarĂ©chal Mahamat Idriss DĂ©by Itno abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yatangaje ko na we yatanze itegeko ry’uko nta munyamerika ucyemerewe guhabwa visa.

Ati: “Nategetse Guverinoma kugira icyo ikora ikurikije amahame yo gusubiza, igahagarika itangwa rya viza ku baturage ba Amerika.”

Yunzemo ati: “Tchad ntifite indege zo gutanga, ntabwo ifite amadorali yo gutanga, ariko ifite icyubahiro n’ishema.”

Usibye Tchad, ibindi bihugu abaturage babyo bakumiriwe muri Amerika ni Afghanistan, Birmanie, Tchad, Congo-Brazzaville, Guinée équatoriale, Érythrée, Haïti, Iran, Libye, Somalie, Sudani na Yemen.

Inyandiko yashyizwe hanze na Perezidansi ya Amerika (Maison Blanche) kandi ivuga ko hari ibihugu birindwi abaturage babyo Trump yakumiriye muri Amerika, kuko “bateje ikibazo gikomeye” iki gihugu.

Ibyo birimo u Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkménistan na Venezuela.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *