20250523_063356-b7599

Teta Sandra agiye kwerekana Weasel mu muryango we

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel Manizo, akaba na murumuna w’umunyamuziki w’icyamamare Jose Chameleone, yageze i Kigali mu Rwanda aho ateganya kwitabira igitaramo cya mukuru we ndetse no kwerekanwa mu muryango w’umugore we Teta Sandra, bafitanye abana babiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, nibwo Weasel yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, yagaragaje ibyishimo by’ikirenga kuba yageze mu Rwanda, aho yise “iwabo” bitewe n’uko abo mu muryango WA Teta Sandra, umugore we n’abana babo batuye hano.

Yongeyeho ko kimwe mu byamuzanye atari igitaramo gusa: Igitaramo cya Chameleone ni kimwe mu bitumye mpuza urugendo, ariko ikiruta byose ni uko ngiye kwerekanwa mu muryango wa Teta, umugore wanjye w’uburanga buhebuje. Ibi ni iby’agaciro kanini kuri njyewe.”

Weasel yavuze ko ubukwe bwabo buri hafi kuba, ndetse agaragaza urukundo rudasanzwe afitiye Teta Sandra umaze imyaka igera kuri irindwi bari mu rukundo.

Ati: “Dufite ubukwe vuba cyane. Teta ni mwiza, yambyariye abana beza, kandi ndi hano kugira ngo nerekane ko nshyigikiye urugo rwacu byimazeyo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *