20260413_080914

The Ben na Bruce Melodie bajyanye kunamira Abatutsi bashyinguye ku Gisozi

Sangiza iyi nkuru

Abahanzi Mugisha Benjamin ‘The Ben’ na Itahiwacu Bruce ‘Bruce Melodie’, ku Cyumweru tariki ya 12 Mata basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi barenga 250,000 barushyinguwemo.

Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko we n’uriya mugenzi we Bafashe icyemezo cyo gusura urwibutso rwa Kigali mu rwego rwo “kongera kwiga amateka yacu nk’Abanyarwanda”.

Yavuze kandi ko gusura ruriya rwibutso byari mu rwego rwo guha “gutanga urugero ku kiragano kizaza” ngo kizigire ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, kinafate inshingano z’uko amakuba nk’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazongera kubaho.

Melodie na The Ben muri iki gihe bafatwa nk’abari ku isonga ry’umuziki nyarwanda.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gihe Abanyarwanda bakomeje icyunamo cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *