Ku wa 7 Mutarama 2025 umuhanzi The Ben yakiriye mu rugo umwana muto wamweretse urukundo rukomeye mu gitaramo aherutse gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.
Uyu mwana ukomoka mu Karere ka Rubavu yagaragaye asuka amarira imbere ya The Ben kubera urukundo akunda uyu muhanzi.
Amashusho yashyizwe hanze na The Ben nyuma y’igitaramo yerekanaga uyu mwana yabuze uko yifata ubwo yabonaga umuhanzi yihebeye ku rubyiniro bimuviramo kurira.
Bivugwa ko nyuma y’igitaramo umubyeyi w’uyu mwana yagerageje uburyo bwo guhura na The Ben maze abamufasha mu kazi bemera ko bahura.
Ubwo uyu mwana yasuraga The Ben ku mugoroba wo ku wa 7 Mutarama yari ari kumwe n’ababyeyi be aho The Ben yamwakiriye neza amuha impano y’ibikoresho by’ishuri ndetse banagira umwanya wo kuganira.
The Ben yavuze ko yakozwe ku mutima n’urukundo rw’uyu mwana, agira ati: “Biba ari ibintu bishimishije kubona umwana muto kuriya akunda umuziki wanjye. Mu biganiro nagiranye n’umubyeyi we nasanze ari we abikomoraho kuko ari umwe mu bankundaga mu myaka yo ha mbere.”
Nyuma yo gusurwa n’uyu mwana uyu muhanzi yaje gusohora amashusho yerekana ahuru n’uyu mwaka waje amuzaniye ururabo.
AMAFOTO




