Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki, yemeje ko igitaramo yitegura gukorera i Burindi cyatangiye kugerwa intorezo n’abantu atatangaje amazina.
Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga , yavuze ko hari abantu bakomeje gushaka kumurwanya ngo baburizemo igitaramo cye ariko ngo ntabwo bamutsinda.
Ibyo kuburizamo iki gitaramo byatangiye kunugwanugwa mu minsi ishize ariko amakuru akavuga ko byageragejwe ariko abashinzwe kugitegura bakabimenya kare bakaburizamo uwo mugambi.
Ni igitaramo biteganijwe ko kizitabirwa n’ingeri zitandukanye baba abaherwe ndetse n’abasanzwe aho itike ihenze izagera no kuri miliyoni 100 FBU.Mu byatije umurindi kwitambika iki gitaramo , hari amakuru avuga ko batishimiye amaranga yaciwe kuko ngo byaba ari ukunyunyuza imitsi y’Abarundi.
Ni mu gihe kandi hari andi makuru yagarukaga kukuba inzego z’umutekano muri iki gihugu , zishobora kugihagarika nk’uko igiterane Apostle Mignone yari yateguyeyo cyahagaritswe ku munota wa nyuma.
Biteganijwe ko The Ben azakora igitaramo taliki 1 Ugushyingo 2023 ahazwi nka Garden Pub.Ku rutonde rw’abagomba kuzaririmba hiyongereyeho abarimo Big Fizzo.



One Response
The Ben yemeye ko hari abarimo kugera amajanja igitaramo azakorera i Burundi
Ngo miliyoni 100! Ndummiwe pe.Ayo mafaranga ni menshi.