Umunyapolitiki Tito Rutaremara uri mu kanama k’igihugu k’inararibonye, wabaye muri sena akaba n’umwe mu bashinze ishyaka rya FPR Inkotanyi, asobanura uko ingabo z’u Rwanda (RDF) zatsinze ibihugu bine byashakaga gufasha Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.
Nk’uko amateka abigaragaza ndetse bikanemezwa na bamwe mu basirikare bakuru, ingabo z’u Rwanda zabaye muri RDC mu gihe zafashaga Laurent-Desiré Kabila gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko wafatwaga nk’umunyagitugu, ariko haje kubaho ubwumvikane buke, ashaka kuzirukana hamwe n’abandi Banyarwanda babagayo.
Rutaremara asobanura ko kwirukana Abanyarwanda, ingabo za Kabila zabifashijwemo n’iz’ibindi bihugu byo mu muryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC), ari byo: Angola, Namibia na Zimbabwe hiyongereyemo iza Chad.
Abanyarwanda bamaze kuva muri RDC, Rutaremara avuga ko ingabo z’ibi bihugu zakomerejeho urugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yakoreraga mu burasirazuba: RCD(Rassemblement Congolais pour la Démocratie) wa Azarias Ruberwa wakoreraga mu majyepfo na MLC (Mouvement dr Libération du Congo) ya Jean-Pierre Bemba yakoreraga mu majyaruguru.
Ariko uyu munyapolitiki asobanura ko mu by’ukuri izi ngabo igikuru zari zigamije kitari ukurwanya RCD na MLC, ahubwo ngo zashakaga gufata Kigali, zigashyiraho ubutegetsi bw’Interahamwe n’abahoze mu ngabo z’igihugu, Ex-FAR.
Rutaremara avuga ko izi ngabo zari zifite umugambi w’uko “indege zabo zizarasa Kigali ibifaru byabo n’izindi ntwaro nyinshi z’amoko menshi bari bafite zikarasa abasirikare b’u Rwanda zigafata ka Rwanda mu minsi mike (Niko bibwiraga) Kabila akishyiriraho leta y’Interahamwe Jenocide itararangiye bakayirangiza.”
Gusa ariko ngo n’ubwo zari zifite uyu mugambi, ntabwo zari zizi ubuyobozi bw’u Rwanda n’ingabo zabwo.
U Rwanda rwatahuye umugambi
Ubwo ngo u Rwanda rwaje gutahura uyu mugambi, rusubira mu burasirazuba bwa RDC gufasha umutwe wa RCD na MLC guhangana n’ingabo z’ibi bihugu ndetse runasaba Uganda ubufasha, irwanira mu majyaruguru hamwe na MLC, rwo rurwanira mu majyepfo hamwe na RCD.
Izi ngabo zifatanyije n’Interahamwe na Ex-FAR ngo zateye ziturutse mu Ntara ya Katanga, ziza zishaka gufata Kivu y’Amajyepfo, zikinjira mu Rwanda.
Rutaremara avuga ko ingabo z’u Rwanda hamwe na RCD zamanutse, zisanga mu gace ka Pweto (hafi y’umupaka wa RDC na Zambia) izashakaga gufata Kigali, zishwanyaguza intwaro zose zari zifite zirimo n’ibifaru, zikwira imishwaro, zihungira muri Zambia, kuva ubwo ntizongera gutekereza kugaruka.
Iyi ntambara yahawe izina rya Second Congo War cyangwa Great African War yatangiye mu 1998.

8 Responses
Tito Rutaremara yasobanuye uko RDF yatsinze ingabo z’ibihugu 5 byashakaga gufata Kigali
Ariko nubu baracarwana kuko iyo ntamba nubu ntirahera .Hari ama Band armée afashwa nibihugu bitandukanye .cane cane Rwanda I Supporting aba Rebellious benshi. So iyo ntambara nubu ntirahera.

Ruteremara arabesha cane,aviva ibintu birimo émotion,aho ipweto avuga étang à bo zashaka gutera urwanda zarizihari ,hari a

Rugamba Sipiriyani ati: “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane!” Ninde wakwemera ko ibyo uyu musaza avuga byabaye? Uretse gukabya, Igihugu cyacu dukunda cyakwigereranya na Afurika Yepfo mu byerekeye igisirikari? Uretse na Zimbabwe, Namibia ikora imodoka za gisilikari. Twakwumvako twatsinze ibihugu bitatu – tudashyizemo Kongo – gute? Gusa icyanshekeje nuko Kabila washyizweho n’Urwanda yahindutse abamushyizeho agashaka kwimika interahmwe!
Tito Rutaremara yasobanuye uko RDF yatsinze ingabo z’ibihugu 5 byashakaga gufata Kigali
Mu byo wasomye wabonyemo Afurika Yepfo?