Tour de France: Umufana yateje impanuka ikomeye yatumye igikundi cyose kigwa

Sangiza iyi nkuru

Umufana wari ufite icyapa warebaga isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cy’u Bufaransa (Tour de France) kuri uyu wa Gatandatu yateje impanuka yatumye abakinnyi bose bari bari mu gikundi bagwa.

Ni impanuka yatewe no kuba uriya mufana wasaga n’uwarangaye yashakaga kwifotoza, mbere y’uko umwe mu bakinnyi basiganwaga agonga icyapa yari afite mu ntoki agahita agwa.

Bijyanye n’uko abasiganwa bari begeranye cyane, abakinnyi hafi ya bose bari bari muri kiriya gikundi na bo bahise bagwa.

Ni impanuka yabaye habura ibirometero bigera ku munani ngo abasiganwa bagere ku murongo wa nyuma, ikaba yari iya kabiri nyuma y’indi yabaye habura ibirometero 45 ngo agace ka mbere karangire.

Mu bakinnyi baguye harimo kabuhariwe Chris Froome wasoje agace yabanje kwitabwaho n’abaganga.

Ntiharamenyekana abakomerekeye muri iriya mpanuka, gusa igare rimwe ni ryo byamenyekanye ko ryangirikiye muri iriya mpanuka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena ni bwo Tour de France yatangiye, ikazarangira tariki ya 18 Nyakanga.

Iri siganwa ry’amagare rifatwa nk’irya mbere rikomeye kurusha andi ryakabaye ryarakinwe muri Kamena umwaka ushize, gusa muri Kanama 2020 birangira ryigizwe inyuma kubera icyorezo cya COVID-19 cyabicaga bigacika icyo gihe.

Abasiganwa uyu munsi bakoze intera ya Kilometero 197, bavuye ahitwa Brittany berekeza i Landerneau.

Umufaransa Julian Alaphilippe ukinira ikipe ya Deceuninck – Quick-Step yo mu Bubiligi ni we wegukanye agace ka mbere ka ririya siganwa, arusha amasegonda umunani umunya-Australia Michael Matthews wa Team BikeExchange.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *