Perezida Donald Trump yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, atiteguye gushyira umukono ku mushinga w’amahoro wateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe guhagarika intambara y’u Burusiya muri Ukraine. Trump yatangaje ibi nyuma y’uko abashinzwe imishyikirano ba Amerika na Ukraine barangije ibiganiro by’iminsi itatu ku wa Gatandatu.
Trump yanenze Zelenskyy nyuma y’imishyikirano ya Amerika na Ukraine yarangije ibiganiro by’iminsi itatu ku wa Gatandatu hagamijwe kugerageza kugabanya ibitumvikanwaho mu mushinga w’amahoro wateguwe na Amerika. Ariko mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku Cyumweru, Trump yavuz ko umuyobozi wa Ukraine akomeza kubuza ibiganiro gutera imbere.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yagize ati: “Nababajwe gato no kuba Perezida Zelenskyy atarasoma umushinga, hari nko mu masaha make ashize. Abaturage be barawukunze, ariko we ntarawusoma.” Perezida yongeyeho ati: “Nizera ko u Burusiya nta kibazo buwufitiho, ariko sinzi neza ko Zelenskyy awemera ……ntabwo yiteguye.”
Mu by’ukuri nk’uko Euronews ivuga, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ntabwo yatangaje ku mugaragaro ko yemeye uyu mushinga w’amahoro wateguwe na White House. Ahubwo, Putin mu cyumweru gishize yari yavuze ko bimwe mu byifuzo bya Trump bidashoboka, nubwo umushinga wa mbere watoneshaga Moscou cyane.


