Trump agiye gushinga urubuga nkoranyambaga rwe rwo guhangana na Twitter na Facebook

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gushinga urubuga nkoranyambaga rwe yise ‘Truth Social’ nyuma yo gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Trump yavuze ko uru rubuga nkoranyambaga rwe ruje “guhagurukira igitugu cya sosiyete z’ikoranabuhanga zikonmeye” ashinja gucecekesha amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Amerika.

Ikigo Trump Media & Technology Group (TMTG) Perezida Trump yashinze na cyo kirateganya gutangiza umuyoboro uzajya unyuzwaho amashusho ababyifuza bazajya biyandikishaho bakayareba (nk’uko YouTube ikora).

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Trump yakumiriwe ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, Twitter na YouTube.

Ba nyirazo bamushinjaga kuzifashisha akwirakwiza amakuru y’ibihuha, ariko nanone akazifashisha akangurira abamushyigikiye gukora imvururu.

Ni nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu yari ahanganiyemo na Perezida Joe Biden, gusa akanga kwemera ibyayavuyemo avuga ko habayeho kwiba amajwi.

Ibi kandi byanakurikiwe n’imvururu abamushyigikiye bateje ku nyubako ya Capitol ikoreramo inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko ‘Truth Social’ ishobora kuzashingwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Trump agiye gushinga urubuga nkoranyambaga rwe rwo guhangana na Twitter na Facebook
    mfite imyaka 20 ndifuza umukobwa winzobe utarengeje imyaka 20 wanyura ubuzima utari nkabari hanzaha namber 0789475125, 0721127993 welicam

  2. Trump agiye gushinga urubuga nkoranyambaga rwe rwo guhangana na Twitter na Facebook
    mfite imyaka 20 ndifuza umukobwa winzobe utarengeje imyaka 20 wanyura ubuzima utari nkabari hanzaha namber 0789475125, 0721127993 welicam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *