Trump yababariye abarimo Lil Wayne ku munsi we wa nyuma nka Perezida wa Amerika

Sangiza iyi nkuru

Donald Trump usoza manda ye kuri uyu wa Gatatu nka Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye imbabazi abarimo umuraperi Lil Wayne mbere yo gusezera avuga ko yakoze ibyari byaramuzanye.

Kuri uyu wa Gatatu Saa sita z’amanywa i Washington (saa moya zo mu Rwanda) ni bwo Joe Biden ararahirira kuba Perezida wa 46 wa Amerika, nyuma yo gutsinda Trump mu matora yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize.

Perezida Trump utemera ibyayavuyemo, asezera ku banyamerika mu ijoro ryakeye, yavuze ko yarwanye “intambara zikaze, intambara zikomeye kurusha izindi… kuko ari byo mwantoreye gukora”.

Perezida Trump mbere y’uko ava muri White House yahaye imbabazi abantu barimo abaraperi Lil Wayne na Kodak Black, hamwe n’uwahoze ari ‘mayor’ wa Detroit Kwame Kilpatrick. Ni mu gihe byari byitezwe ko ababarira abantu bari hagati ya 50 n’ijana mu masaha ye ya nyuma nka perezida.

Umuraperi Dwayne Carter wamamaye nka Lil Wayne, yari afunzwe azira gutunga imbunda n’amasasu yayo mu buryo butemewe n’amategeko, nyuma yo gutabwa muri yombi mu Ukuboza 2019 ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Opa Locka muri California, abapolisi bamusaka bakamusangana imbunda (Pistol) mu gikapu.

Trump yababariye Lil Wayne kubera uruhare uyu muraperi yagize mu kumwamamaza ubwo yatsindaga Hilary Clinton mu 2016.

Mu ijambo risezera, Trump yavuze ko ubutegetsi bwe bwubatse “ubukungu bukomeye cyane mu mateka y’isi”.

Yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane rya Amerika ryongeye kuzamuka, aho ikigo cy’ikoranabuhanga Nasdaq cyazamutseho 42% mu 2020, naho ikigo gihuriweho S&P 500 kikazamukaho 15%.

Gusa, ibice bindi bisigaye by’ubukungu biri mu bibazo. Abakoresha bagabanyije imirimo mu kwa 12. Ubucuruzi buciriritse bwaraguye mu mezi ashize mu gihe benshi bakomeje kurira ko babuze imirimo.

Trump yunzemo ati: “Gahunda yacu ntabwo yari abarepubulikani cyangwa abademokarate, ahubwo yari ibyiza ku gihugu, kandi ibyo bivuze igihugu cyose”.

Trump avuye mu biro ahabwa amanota 34%, amanota make yigeze ahabwa perezida wa Amerika ucyuye igihe.

Perezida Donald Trump yasoje manda ye, mu gihe yegujwe n’inteko (umutwe w’abadepite) kubera gushishikariza abamushyigikiye gutera inteko.

Kubera ariya makosa, byitezwe ko azatumizwa mu rubanza na sena ya Amerika namara kuva mu mirimo, yamuhama akaba ashobora kubuzwa kuzongera na rimwe kwiyamamaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *