P202512004DT-0476

Trump yashimangiye ko yashyize iherezo ‘ku ntambara y’u Rwanda na Congo yari imaze imyaka 30’

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimangiye ko yashyize iherezo ku ntambara avuga ko yari imaze imyaka 30 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Trump yashimangiye ko yashyize iherezo kuri iyo ntambara mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Televiziyo ya Fox News.

Muri iki kiganiro, Perezida wa Amerika yabwiwe ko umunya-Venezuela MarĂ­a Corina Machado wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka ushize wa 2025 yakimutuye “ku bwo kubohora igihugu cye”, ndetse ko uyu mugore wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nicolas Maduro umaze icyumweru atawe muri yombi yifuza kukimushyikiriza.

Trump ubwo yabazwaga niba yiteguye kwakira kiriya gihembo, yavuze ko byaba ari icyubahiro kuri we, kuko yabashije gushyira iherezo ku ntambara umunani.

Ni intambara zirimo iya Gaza na Israel, Cambodge naThailande, u Buhinde na Pakistan, Misiri na Ethiopia ndetse na Congo n’u Rwanda.

Avuga ku bibazo by’u Rwanda na RDC, yagize ati: “Murebe Congo n’u Rwanda. Bari bamaze imyaka 30 barwana ariko ibyo byarahagaze. Nashyize iherezo ku ntambara nyinshi. Ni ibintu byiza cyane, bituma numva nguwe neza. Ntabwo ari ku bw’igihembo cyitiriwe Nobel, ahubwo ni uko narokoye ubuzima bwa benshi.”

Muri Kamena 2025 ni bwo u Rwanda na Congo Kinshasa byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, mbere y’uko ayo masezerano yemerezwa i Washington DC na ba Perezida Paul Kagame na FĂ©lix Antoine Tshisekedi, mu muhango wwyobowe na Perezida Trump.

Nyuma y’amezi atandatu Ayo masezerano ashyizweho umukono, ingingo zitandukanye zirimo gusenya umutwe wa FDLR ushinjwa kuba umuzi w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo kugeza ubu ntiziratangira kubahirizwa.

Ingabo za Leta ya Kinshasa kandi buracyakomeje imirwano n’umutwe wa AFC/M23 u Rwanda rushinjwa guha ubufasha.

Mu kwezi gushize uyu mutwe wigaruriye Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ariko uza kuwuvamo nyuma yo gusabwa gusubira inyuma na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *