Tshisekedi arashaka kunesha M23 hanyuma akajya gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda: Major wa FARDC

Sangiza iyi nkuru

Major Monga Ilunga Pacifique uheruka kwitandukanye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akajya muri M23, yatangaje ko FARDC ifatanyije na FDLR bafite umugambi wo kuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Uyu musirikare mu kiganiro n’umunyamakuru Kakule George, yavuze ko yahisemo kwitandukanya n’Igisirikare cya Congo kubera “akajagari Kari muri Guverinoma ikorana n’imitwe itazi icyo ikwiye gukora.”

Ni imitwe irimo nka Mai-Mai, Nyatura, CMC, APCLS, abacancuro b’abazungu ndetse na FDLR imaze igihe ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni umugambi Major Ilunga Pacifique avuga ko uyu mutwe yemeza ko wamaze kwiganza mu gisirikare cya RDC uhuriweho na Guverinoma ya Kinshasa.

Uyu musirikare avuga ko uyu mutwe wiganjemo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ugitangira gukorana na Guverinoma ya Congo inshingano zawo nyamukuru zari uguha imyitozo imitwe yitwaje intwaro ikorana na yo.

Ni inshingano avuga ko kuri ubu zamaze guhinduka, ngo kuko aba bamaze gusinyana amasezerano yo gutera u Rwanda ariko bakabikora ari uko bamaze gutsinda umutwe wa M23.

Yagize ati: “FDLR imaze igihe iha imyitozo imitwe ya Mai-Mai, Nyatura n’indi mitwe yishwe Wazalendo. Gusa kuri ubu hari ikintu cy’umwihariko. Impamvu ni iyihe? Impamvu ni uko Guverinoma ya Congo nyuma yo kugirana amasezerano na FDLR, Tshisekedi yavuze ko ashaka kunesha M23 no kuyirukana, hanyuma akajya gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Major Illunga yavuze ko iyi ari yo mpamvu FDLR imaze igihe yakira abarwanyi bashya baturuka mu bihugu by’u Burayi ndetse n’ibyo mu majyepfo ya Afurika nka Malawi na Zambia.

Yavuze kandi ko iyi ari na yo mpamvu Leta ya Congo iheruka kurekura abarwanyi ba FDLR bari bafungiye muri gereza ya Ngenga, mu rwego rwo kubakusanyiriza hamwe kugira ngo batere M23 n’u Rwanda.

Kugeza ubu M23 imaze umwaka urenga igenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mutwe na Leta ya Congo bamaze igihe barasabwe guhagarika imirwano bakajya mu mishyikirano; gusa ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bweruye ko butazigera bugirana na wo ibiganiro.

Perezida FĂ©lix Tshisekedi mu cyumweru gishize ubwo yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gukoresha amahitamo yose ariho mu rwego rwo gushyira iherezo kuri M23 ndetse n’u Rwanda ashinja kuyifasha.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Tshisekedi arashaka kunesha M23 hanyuma akajya gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda: Major wa FARDC
    Iyi objective imaze imyaka 30. Kuva 1994, intera zatsindwa zihorana iyo objectif

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *