Tshisekedi yaba agiye guhuriza muri RDC abarwanya u Rwanda bo ku Isi yose

Sangiza iyi nkuru

Abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, barateganya guhurira mu nama izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kwezi gushize ni bwo byatangajwe ko aba barwanya Leta y’u Rwanda bari batangaje ko bateganya guhurira muri kimwe mu bihugu by’umugabane wa Afurika mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Icyo gihe ntihigeze hatangazwa icyo gihugu icyo ari cyo, gusa amakuru ariho avuga ko inama yabo izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’iyabereye i Washington DC mu kwezi gushize yahuje abarwanya u Rwanda bari biganjemo abasanzwe baba mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Aba barimo Gasana Eugène [yahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni] umaze igihe yarahunze ubutegetsi bw’u Rwanda, Charles Kambanda, Jean Paul Turayishimye wahoze ari Umuvugizi w’umutwe wa RNC n’abandi batandukanye.

Itangazo aba biyita ko bahuriye mu rugaga ruharanira ineza y’Abanyarwanda basohoye nyuma yo guhura ku wa 20 Gicurasi, rivuga ko icyari cyabahuje ari “guhuza amajwi hanyuma bagasaba Perezida Paul Kagame gufungura urubuga rwa Politiki ku banyarwanda bose kugira ngo bagire uruhare mu rugendo rwa Politiki y’igihugu cyabo.”

Kuri iyi nshuro aba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagiye guhurira muri Congo, mu gihe hashize umwaka iki gihugu kirebana ay’ingwe n’u Rwanda.

Umwuka mubi hagati y’igihugu byombi wadutse nyuma y’igihe inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ziri mu mirwano n’ingabo za Congo.

Kinshasa ishinja Kigali guha ubufasha uyu mutwe, ibyo u Rwanda ruhakana ahubwo rukayishinja gukorana n’umutwe wa FDLR umaze imyaka hafi 30 ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi na we ubwe yigeze gutangaza ko ashyigikiye umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nk’umwanzi ruharwa igihugu cye gifite.

Ni Tshisekedi mu mwaka ushize wabwiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ko “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”

Hari amakuru avuga ko Tshisekedi we ubwe yemeye guha bariya barwanya u Rwanda indege yo kubazana muri RDC ndetse n’aho gukorera inama hatekanye.

Mu gihe RDC yaba yakiriye iriya nama, byitezwe ko umubano wayo n’u Rwanda ushobora gukomeza kuba mubi.

Mu bo byitezwe ko bagomba kuyitabira harimo Eugène Gasana mu kwezi gushize wakiriwe i Kinshasa na Tshisekedi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyo aba bombi baganiriye; gusa bitekerezwa ko uriya wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda yari muri gahunda yo gutegura iriya nama.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Tshisekedi yaba agiye guhuriza muri RDC abarwanya u Rwanda bo ku Isi yose
    Hhhhhhhhhhhhh ntiharamenyakana icyo baganiriye?
    Kuki mutabizi kandi dufite spy x?
    Bazaterane baganire ibyunguka .

  2. Tshisekedi yaba agiye guhuriza muri RDC abarwanya u Rwanda bo ku Isi yose
    Harya bariya bantu biyita POZISIYO, uwabacunga bari munama tukabapakira bakaza gukorera inama muti convention, twaba tubashimuse?
    Muturebere amategeko bataragera mu rwa Gasabo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *