Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko yaba aherutse guhurira mu ibanga na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Amakuru avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza ari bwo ba Perezida bombi bahuriye mu Burundi.
Byari nyuma y’amasaha make Tshisekedi avuye i Bukavu ho mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, aho yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Ni ibikorwa byaranzwe cyane no kwibasira ndetse no gutuka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ibyo Tshisekedi na Ndayishimiye baba baraganiriye mbere y’uko Umukuru w’Igihugu cya RDC ava i Burundi yerekeza i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yahuriye n’umubare utari munini n’abanye-Congo bari baje kumva imigabo n’imigambi ye.
Amakuru y’umuhuro w’ibanga na Tshisekedi yagiye hanze mu gihe hari andi makuru avuga ko Perezida wa RDC yaba aherutse gusaba mugenzi we w’u Burundi kumutiza abasirikare bo kumucungira umutekano, bijyanye no kuba atizeye umutekano we mu gihe cy’amatora.
Bivugwa kandi ko kuva mu cyumweru gishize abakomando b’Abarundi batangiye kugera i Goma, mbere yo kwerekeza i Kinshasa aho bazaba bacungira umutekano wa Tshisekedi.
Aba basirikare bariyongera ku bandi babarirwa muri bataillon eshatu u Burundi bwohereje muri Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rwo guha umusada Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze igihe mu mirwano n’inyeshyamba za M23.


