Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yashyizeho Dr Steve Ahuka nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya iki cyorezo gikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya kane y’itsinda ryihariye rishinzwe guhangana na Ebola, yabereye ku Cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Kinshasa ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026. Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Perezida Tshisekedi yavuze ko iki cyorezo kigikomeje gukwirakwira cyane cyane mu Ntara ya Ituri, ndetse ko hari impungenge z’uko cyageze no mu zindi ntara zitari zarigeze zikigaragaramo.
Imibare iheruka yatangajwe igaragaza ko abantu 1.900 bamaze kwandura Ebola, muri bo 700 bakaba baramaze gupfa, ibintu byatumye ubuyobozi bwihutira kongera imbaraga mu bikorwa byo kuyikumira.
Minisitiri w’Ubuzima, Isuku n’Ubwiteganyirize, Dr Roger Kamba, yavuze ko ibikorwa byo kwegera abaturage no kubakangurira kwirinda Ebola byatangiye gutanga umusaruro, anashimangira ko Guverinoma izakomeza gukorana n’abaturage mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Muri iyo nama kandi, Lan J. McCary, ushinzwe by’agateganyo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri RDC, yongeye gushimangira ko igihugu cye gikomeje gutera inkunga Congo mu rugamba rwo kurwanya Ebola.
Yatangaje ko Amerika imaze gutanga miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika yo gufasha ibikorwa byo guhangana na Ebola, kandi ko izakomeza gutera inkunga izi gahunda kugeza igihe icyorezo kizaba cyaracitse burundu.


