Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye u Bubiligi gufatira ibihano u Rwanda ashinja gushoza intambara ku gihugu cye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare ni bwo Tshisekedi yageze i Bruxelles, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo.
Aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze imyaka irenga ibiri zirwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kinshasa ishinja u Rwanda kuba ari rwo rushyigikiye uyu mutwe, gusa rwo ruvuga ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruwuha.
Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Bubiligi, yavuze ko mu byari byamujyanyeyo harimo gusaba Guverinoma y’iki gihugu gufatira ibihano u Rwanda.
Ati: “Nk’uko mushobora kubyibwira, nasabye ibihano. Ibihano ni cyo kintu cyonyine gishobora gusubiza inyuma uyu munyagitugu, Paul Kagame”.
Tshisekedi yavuze ko indi ngingo yari yamujyanye ari iy’amasezerano yerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi baheruka gusinyira i Bruxelles.
Mu Cyumweru gishize Perezida wa RDC yatangaje ko ateganya gukora igishoboka cyose mu rwego rwo kudobya aya masezerano, harimo no kuba yakwiyambaza inzira z’ubutabera.
Tshisekedi mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yavuze ko yishimiye aho u Bubiligi buhagaze ku byerekeye ariya masezerano dore ko ngo na bwo bwayibajijeho.
Yavuze ko u Bubiligi bwamwemereye kumufasha kujya bugenzura aho amabuye u Rwanda ruzajya ruha EU azajya aba yaturutse, ashimangira ko we abizi neza ari “amabuye yibwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.



2 Responses
Tshisekedi yagiye gusabira u Rwanda ibihano mu Bubiligi
Ariko uyu muprezida arashaka iki ku Rwanda na Perezida wacu.Yakemuye ibibazo bye arafushakaho iki?
Tshisekedi yagiye gusabira u Rwanda ibihano mu Bubiligi
Ariko njye narumiwe kabisa! U Bubiligi se ni Se cga ni Nyina w’u Rwanda? Ariko Tshisekedi azi kwisuzuguza kabisa! RDC se ko ari isambu ya nyakwigendera King Leopold, u Rwanda narwo n’isambu y’u Bubiigi se? Hanyuma se ibyo bihano n’ibidatangwa azakoriki?. Tshisekedi ntakibwire ko abandi ari ibicucu nkawe! Ntashobora gutsindira ibihano k’u Rwanda kubera ko acumbikiye FDRL .