20250606_11042

Tshisekedi yahoberanye na mukeba we Fayulu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye anagirana ibiganiro n’umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ku wa Kane tariki ya 3 Kamena ni bwo Tshisekedi yakiriye Fayulu n’abari bamuherekeje mu biro bye.

Uyu munyapolitiki yaherukaga gusaba Tshisekedi ko bahura, bakaganira uko barokora RDC ibyago bibangamira inzego ndetse n’ubusugire bwayo.

Ni Fayulu wasabye Tshisekedi umuhuro, mu gihe bombi bari basanzwe badacana uwaka nyuma y’uko umwe yibye undi amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2018.

Amafoto yashyizwe hanze na Perezidansi ya RDC yerekana Tshisekedi ahoberana na Fayulu ubwo yamwakiraga, mbere yo kumubwira ati: “Nishimiye kukubona, ndi tugiye kuganirana umutima ufunguye.”

Ibiganiro bya Tshisekedi na Martin Fayulu byamaze amasaha hafi abiri.

Uyu munyapolitiki ukuriye ihuriro LAMUKA mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’uriya muhuro, yavuze ko mu byo yasabye Tshisekedi ari uko yahura vuba na bwangu na ba Musenyeri bo mu Nama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika (CENCO) ndetse na ba Pasiteri ba ECC bagashakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije Congo.

Ati: “Igihugu kiri mu bihe bigoye cyane. Turibasiwe ahantu hose. Dukeneye ubumwe bw’igihugu. Naje kumubwira ko tudafite ibisubizo 36. Tugomba kuba umwe.”

Yakomeje agira ati: “Bijyanye n’ibibazo byose dufite: ibibazo by’imibereho, ibibazo bya politiki n’ibibazo byumutekano, igisubizo ni ibiganiro mbonezamubano. Namusabye gukora ibishoboka byose kugira ngo abonane n’abepiskopi ba CENCO n’abashumba ba ECC, kugira ngo turebere hamwe igihango cy’imibereho basaba.”

Ni ubusabe Perezida wa RDC ngo yemeye ko agomba gutangaho igisubizo byihuse.

Martin Fayulu yahuye na Tshisekedi, mu gihe yari yarakunze kumushinja gusenya RDC no kugurisha iki gihugu kubera ko nta bushobozi bwo kukiyobora afite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *