Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, gukorana n’ibihugu baturanye birimo u Rwanda, mu rwego rwo gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro yayogoje igice cy’Uburasirazuba bwa Congo.
Kuva ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira, Perezida Tshisekedi ari i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.
Byitezwe ko iyo nama imuhuza n’Abakuru b’Ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen. Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na João Lourenço wa Angola, ikaba hifashishijwe iyakure ry’amashusho.
Cyakora cyo Perezida w’u Burundi ntabwo ayitabira nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Congo Kinshasa.
Agace ka Goma Perezida Tshisekedi amazemo iminsi ibiri, kari hafi y’aka Beni kamaze imyaka myinshi karabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro yahitanye ubuzima bw’Abakongomani babarirwa mu bihumbi.
Edgard Mateso, Visi-Perezida wa Sosiyete sivile ikorera muri Beni, yasabye ko Perezida Tshisekedi yasura ako gace mu rwego rwo kwihera ijisho ibyo imitwe yitwaje intwaro irangajwe imbere n’uwa ADF wo muri Uganda imaze gukora.
Yagize ati: “Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ni intara ifite ibibazo, ahanini kubera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ubwicanyi buhoraho n’umutekano muke ku mihanda yose. Rero turamusaba [Tshisekedi] ko yabyinjiramo ubwe, nkamusaba kugera muri Beni, urugero kugira ngo arebe uburyo abaturage babayeho.”
Mateso waganiraga na Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye, yasabye Tshisekedi gukorana n’ibihugu bituranyi bya RDC nk’u Rwanda na Uganda, mu rwego rwo gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro yayogoje Kivu y’Amajyaruguru.
Ati: “Turashaka ko ayobora uruhare rwa dipolomasi mu bihugu duturanye, kubera ko bireka umwanzi akambuka mu gihugu cyacu ikaba intandaro yo gukeka uruhare rw’ibihugu duturanye nk’u Rwanda na Uganda muri iki kibazo.”
Ingingo irebana n’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni imwe mu zo iriya nama iza kuganiraho.


