Tshisekedi yasubitse ubugira kabiri uruzinduko yagombaga kugirira mu Buyapani

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubitse ku nshuro ya kabiri uruzinduko rw’akazi yagombaga kugirira i Tokyo mu Buyapani.

Tshilombo yagombaga kugirira uruzinduko rw’iminsi irindwi mu Buyapani, hagati y’itariki ya 31 Werurwe n’iya 7 Mata 2024. Ni uruzinduko yagombaga guherekezwamo n’abaminisitiri barindwi mu bagize Guverinoma ye.

Africa Intelligence yatangaje ko uru ruzinduko rwasubitswe rwimurirwa ku itariki itazwi, mu gihe imyiteguro yarwo yari igeze kure.

Kuri gahunda byari biteganyijwe ko nyuma yo kugera mu Buyapani, Tshisekedi yari bugirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Fumio Kishida. Ingingo zirimo izerekeye amabuye y’agaciro ndetse n’ubufatanye mu by’umutekano ziri mu byo abategetsi bombi bagombaga kuganiraho.

Tshisekedi kandi byari biteganyijwe ko agomba kuganira n’abikorera bo mu Buyapani mu rwego rwo kubareshya ngo baze gushora imari muri Congo.

Uru ruzinduko rwasubitswe mu gihe imyiteguro yarwo yari igeze kure.

Muri Gashyantare uyu mwaka na bwo Tshisekedi yari yateguye gusura kiriya gihugu cyo ku mugabane wa Aziya, gusa na bwo birangira asubitse uruzinduko rwe.

Amakuru avuga ko uruzinduko rwa kabiri rwa Tshisekedi rwasubitswe ku mpamvu zirimo iz’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC aho Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe kirekire zirwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zananiwe guhashya.

Indi mpamvu ni uko kugeza ubu atarashyiraho abagize Guverinoma ye nshya nyuma yo gutorwa muri manda nshya mu Ukuboza umwaka ushize.

Tshisekedi yaherukaga mu Buyapani muri 2019 ubwo yari yahitabiriye Inama Mpuzamahanga yigaga ku iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Usibye Tokyo yagombaga gusura, Perezida wa RDC muri uku kwezi biteganyijwe ko azasura u Bufaransa, ndetse akaba anateganya kugirira uruzinduko rw’akazi i Rabat muri Maroc ku itariki itaramenyekana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *