Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateguje abaminisitiri bagize Guverinoma y’igihugu cye ko mu minsi ya vuba hari abo agomba kwirukana.
Tshisekedi yabitangarije mu nama y’Abaminisitiri ya 89 yayoboye ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama yifashishije ikoranabuhanga.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama babwiye ibitangazamakuru by’i Kinshasa ko Tshisekedi yabamenyesheje ko impinduka muri Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde zizaba mu minsi iri imbere.
Umukuru w’Igihugu cya Congo kandi ngo yavuze ko ziriya mpinduka zizasiga hari bamwe mu baminisitiri bavanwe muri Guverinoma bagasimbuzwa abandi bashya.
Tshisekedi agiye gukora impinduka muri Guverinoma ya Congo Kinshasa, nyuma y’uko batatu mu baminisitiri bayihozemo baheruka kuyeguramo bakajya kwihuza n’umunyapolitiki Moïse Katumbi uheruka gutangaza ko aziyamamariza kuyobora RDC mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Abo ni Christian Mwando wahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi, Chérubin Okende wahoze ari uw’Ubwikorezi ndetse na Véronique Kilumba wahoze ari Minisitiri wungirije w’Ubuzima.


