Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatoye ku bwiganze bukomeye itegeko rigena uko amatora ya kamarampaka ategurwa, mu gihe impaka ku mugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga no kwiyamamariza manda ya gatatu zikomeje gufata indi ntera.
Iri tegeko ryemejwe ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026, aho abadepite 346 muri 347 bitabiriye itora bose baryemeje, mu gihe umwe gusa yifashe.
Iri tora ryabaye nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yongeye gusuzuma ingingo 13 z’iri tegeko, nyuma y’uko Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga rugaragaje ko hari ibice byaryo byari bikwiye kuvugururwa, nubwo rwari rwasanze muri rusange ritanyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Perezida Tshisekedi ni we wasabye Inteko Ishinga Amategeko kongera gusuzuma izo ngingo, maze Komisiyo ishinzwe Politiki, Imiyoborere n’Amategeko irazisesengura, irazivugurura mbere yo kuzishyikiriza Inteko Rusange.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aimé Boji Sangara, yashimye ibyavuye muri iri tora, avuga ko bigaragaza ubushake bw’Inteko bwo kuzuza inshingano zayo zishingiye ku Itegeko Nshinga no gukomeza kwimakaza demokarasi n’ubutegetsi bugendera ku mategeko.
Nubwo iri tegeko ritahindura Itegeko Nshinga ubwaryo, ryitezweho gushyiraho uburyo bw’amategeko buzifashishwa mu gutegura kamarampaka, bikaba byafasha mu bikorwa byo guhindura Itegeko Nshinga mu gihe bizaba byemejwe.
Ibi bije mu gihe RDC ikomeje gucikamo ibice ku kibazo cy’igihe manda za Perezida zigomba kumara n’ahazaza h’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Tshisekedi yatangiye kuyobora RDC muri Mutarama 2019, ubu akaba ari kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu izarangira mu 2028.
Itegeko Nshinga rya RDC mu ngingo ya 220, ribuza guhindura umubare wa manda za Perezida n’igihe zimara. Icyakora, ingingo ya 218 iteganya uburyo Itegeko Nshinga rishobora kuvugururwa, harimo no gukoresha kamarampaka cyangwa kwemezwa n’amajwi atatu kuri atanu y’abagize Inteko Ishinga Amategeko iteraniye hamwe.
Iri tegeko ry’amatora ya kamarampaka ryateje impaka, cyane cyane kubera ko riteganya uburyo bwo kuyategura mu gihe haba habayeho ikibazo gikomeye mu mikorere y’inzego za Leta.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Martin Fayulu, bagaragaje impungenge ko iri vugurura rishobora guca intege inzitizi zashyizweho n’Itegeko Nshinga, bityo rikaba ryafasha Tshisekedi gukomeza kuyobora RDC nyuma ya 2028.
Abashyigikiye iri tegeko bo bavuga ko ari igice cy’imikorere isanzwe y’inzego z’igihugu n’uburyo bwo gukomeza inzira ya demokarasi.
Izi mpaka zanagiye ziteza imyigaragambyo i Kinshasa, imwe muri yo ikaba yararanzwe no guhangana hagati y’abigaragambyaga n’inzego z’umutekano.
N'ubwo Inteko Ishinga Amategeko yamaze kwemeza iri tegeko, ntibivuze ko Itegeko Nshinga ryahinduwe, ko manda ya Tshisekedi yongerewe cyangwa ko kamarampaka yamaze guteganywa.
Icyakora, iri tora rifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushyiraho uburyo bw’amategeko bwazifashishwa mu matora ya kamarampaka, mu gihe impaka ku hazaza h’ubutegetsi bwa Tshisekedi zikomeje gufata indi ntera.



