20251007084037000000_copy_1000x665

Tshisekedi yemeye ibiganiro bidaheza byo kurangiza intambara

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye gukoresha ibiganiro bidaheza byo ku rwego rw’igihugu bigamije gukemura amakuba ajyanye n’umutekano na politike akomeje gukaza umurego.

Iby’iyo ntambwe byatangajwe na Karidinali Fridolin Ambongo kuri televiziyo y’igihugu (RTNC), ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga. Ni nyuma y’inama yahuje Perezida Tshisekedi n’abahagarariye amadini akomeye yo mu gihugu.

Mu ijambo yavuze ari kumwe n’abandi bakuru b’amadini hamwe n’umuvugizi wa leta, Karidinali Ambongo yagize ati: “Nyuma y’iyo nama, Perezida wa Repubulika amaze guhitamo kujya mu biganiro bidaheza hagati y’abahungu n’abakobwa ba Congo. Uburyo [ibisabwa] bwuko bizakorwa buzashyirwaho muri iyo nzira.”

Karidinali Ambongo yavuze ko iyo gahunda yayobowe na Perezida Tshisekedi ubwe nyuma yo kugisha inama bagenzi be bo mu karere, barimo Perezida Dénis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi muri iki gihe unakuriye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Uyu mwepiskopi yavuze ko abo bategetsi bo mu karere bagize uruhare mu gushyiraho imiterere-remezo yo gutuma habaho gushyira hamwe, ubufatanye no kunga ubumwe muri Congo Kinshasa.

Uyu muhate wo kurangiza intambara mu mahoro, mbere wari watangijwe mu ntangiriro y’umwaka wa 2025 n’inama y’igihugu y’abepiskopi gatolika ya RDC hamwe n’itorero rya Kristo muri Congo (Église du Christ au Congo).

Iyo miryango y’idini yishyize hamwe ngo itangize icyo gitekerezo cy’ibiganiro nyuma yuko ibintu byari bimaze gufata indi ntera mu ntambara, imijyi ikomeye yo mu burasirazuba nka Goma na Bukavu igafatwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC-M23.

Nubwo Perezida Tshisekedi yagiranye inama ya mbere n’intumwa z’iryo huriro ry’abanyamadini ku itariki ya 21 Kamena mu 2025, yari igamije kwakira ibyifuzo byabo by’uburyo bwo kurangiza intambara, iyo gahunda yaje kunanirwa gutera intambwe mu gihe kirenga umwaka umwe.

Iyo gahunda yakomeje gutinda nubwo yari yamaze kwemerwa by’ibanze na Perezida ndetse hakaba n’ubuhuza bwo mu rwego rwa dipolomasi bwa Angola n’andi mahanga.

Nubwo uko kwemera kuganira ari intambwe itewe, iby’ingenzi bijyanye n’ishyirwa mu ngiro ry’ibyo biganiro ntibirashyirwa ku murongo.

Hasigaye kureba imitwe ya politike n’iy’inyeshyamba izemererwa kubyitabira, ndetse n’ibisabwa nyirizina bizashyirwaho, kugira ngo intambara irangire burundu mu burasirazuba bw’igihugu no kubona igisubizo kinyura impande zose bireba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply