Tuzatsinda M23 n’ubwo byatwara igihe kirekire: Minisitiri Bemba

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yagaragaje ko afite icyizere cy’uko ubutegetsi bwabo buzatsinda umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ubwo byatwara igihe kirekire.

Ibi yabivugiye i Kinshasa kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, ubwo yatangizaga umushinga w’umutekano n’amahoro witwa ‘Unis pour la paix et securité’.

Nk’uko asanzwe abivuga, kimwe n’abandi bayobozi bo muri RDC, Bemba yatangaje ko u Rwanda rwashoje intambara ku gihugu cyabo, “rwihishe muri M23” kandi ngo nta kindi igamije keretse guhungabanya umutekano, amahoro n’iterambere bya RDC by’umwihariko iry’igisirikare cyabo.

Yagize ati: “Twiyizeye mu mbaraga nshya dufite. Turi mu rugo. Ntabwo tuzarekera agace ako ari ko kose k’ubutaka bwacu mu maboko y’ibyihebe n’imitwe y’abagizi ba nabi. N’ubwo byatwara igihe kinini, Abanyekongo n’ingabo zabo bazatsinda.”

Imirwano ya M23 n’ingabo za RDC yatangiye mu mpera z’umwaka w’2021, mu mwaka wakurikiyeho uyu mutwe witwaje intwaro ufata ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru. Kuri ubu irakomeje, aho ikigamijwe ari ukuyirukana aho yafashe, gusa na yo ivuga ko izakomeza kwirwanaho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Tuzatsinda M23 n’ubwo byatwara igihe kirekire: Minisitiri Bemba
    INTAMBARA siwo muti w’ibibazo byinshi DRC ifite.Icyo ikeneye nyamukuru,ni ubuyobozi bwiza (good governance).Imana yaturemye itubuza kurwana,kandi ikavuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *