Twakubiswe n’inkuba tukimara kubyumva: Mayor Uwanzwenuwe

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abana bukimara gutangazwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwumvise iyo nkuru ko aribo bafite abana benshi b’ingwingire bwabaye nk’ubukubiswe n’inkuba ku ubwiyo nkuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare 2014-2015, imibare igaragaza ko abana 59% bari munsi y’imyaka 5 mu karere ka Nyabihu bagwingiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste we yatangarije Bwiza.com ko bakimara kumva iyi nkuru bumiwe ndetse baba nkabakubiswe n’inkuba. ati: “ni ukuri tukimara kumva iyi nkuru twakubiswe n’inkuba turumirwa, twibaza ibibaye. Kubona akarere kacu ariko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bagwingiye. Ubundi Akarere kacu ni kamwe mu turere tudafite ikibazo cy’ibiryo mu gihugu kuko abaturage bacu bahinga hafi umwaka wose keretse nk’ukwezi kumwe gusa tugiramo izuba. ”
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko kugira abana 59% byabatunguye, ngo kuko bitaberanye n’Akarere ka Nyabihu ugereranyije n’uburyo kameze, kera ibintu hafi ya byose. ku bw’ibyo ngo ntiyanyuzwe n’ibyavuye muri ubu bushakashatsi.

nyabihu/bwiza.com
Mayor Uwanzwenuwe Theoneste, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu

Mayor Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko impamvu nyamukuru yateye ibi byose ari uburangare bw’ababyeyi, ngo kandi byose bigakururwa nuko ababyeyi baho bakunda gukora. Aho usanga abana babo babigenderamo, bitewe n’ababyeyi bibera mu murima bigatuma bahura n’ingaruka zo kutitabwaho ngo bagenerwe indyo ikwiye”.
Mu ntara y’Uburengerazuba, uturere dukurikirana ku buryo bukurikira mu kugira abana bagwingiye: Nyabihu 59%, Ngororero 56%, Karongi 49%, Rutsiro na Rubavu 46%, Rusizi 35% na Nyamasheke 34%.
Mu rwego rw’igihugu, abana bagwingiye bangana na 38% : Intara y’Uburengerazuba ifite impuzandengo ya 45%. Intara y’Amajyepfo ifite 41%, iy’Amajyaruguru ifite 39%, Uburasirazuba 35%, naho Umujyi wa Kigali ufite 23%. Ku bana bari munsi y’imyaka 5 uturere twa Nyabihu, Ngororero, Nyamagabe, abagwingiye nibo benshi kuko barenga ½ cy’abataragwingiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu Akarere ka Nyabihu kavuga ko katangiye gushyiraho ingamba zihamye zo kwigisha abaturage uburyo bategura indyo yuzuye. Babakangurira kandi guha umwanya uhagije abana babo bakabitaho. Izi ngamba ngo zizabafasha kuzahura abana babo mu buryo bwose bushoboka kugirango batazongera guhura n’iki kibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *