Umutwe wa “Twirwaneho” ugizwe n’Abanyamulenge ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wemeje ko ugiye kuva mu by’ubwirinzi ukinjira mu rugamba rwo kubohoza igihugu.
Ni nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko Twirwaneho yifatanyije n’inyeshyamba za M23 n’ihuriro AFC mu kurwanya ubutegetsi bwa Congo.
General de Brigade Charles Sematama, wagizwe ubuyobozi mushya wa Twirwaneho, ibi yabitangarije ijwi ry’Amerika nyuma y’iminsi mike uwo asimbuye ku buyobozi, Colonel Michel Rukunda alias Makanika, yishwe.
Ni ubwa mbere uyu mutwe utangaje ku mugaragaro ko ugiye kugaba ibitero ku gisirikare cya leta ya Kongo ugamije kuyihirika.
Mu minsi yashize wakunze kuvuga ko utarwanya leta ahubwo ko urinda abaturage b’Abanyamulenge ibitero by’indi mitwe y’abarwanyi leta yananiwe gukumira.
General de Brigade Charles Sematama yatangaje ko nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wabo, batakomeza kurebera, bityo bakaba bafashe umwanzuro wo kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ‘kugirango barengere abaturage’.


