Twisekere n’ubundi ubuzima ni bugufi

Sangiza iyi nkuru

1. Umugabo umwe yigeze gusurira abantu mu kabari, bamurebye ati:ese murandeba iki; ahari umwenge ntihaca umuyaga!?” Bumvise abashubije gutyo barumirwa maze baraturika baraseka, nawe arongera ati:”ntubona ahubwo; bibaye byiza ubwo musetse!”
Funny
2. Umugabo yakubise undi urushyi maze ajya kumurega bageze aho baburaniraga barababaza bati byagenze bite? Ni uko wa mugabo ava hasi akubita mugenzi we urundi rushyi ati byagenze gutya.
3. Umusaza yagiye gutera urubariro hamwe n’umukecuru we, noneho burira urutara batangira gukora ibyo bifuzaga, maze bimaze kugera hagati wa musaza yaje gusunika cyane maze wa mukecuru yitura hasi, maze wa musaza amukankamira agira ati:”Ubwo urabona nk’ubu njye ko nari nyifashe wowe wari ufashe iki ngo turinde twagwa!”
4. Abagabo babiri bagiye kuburana inka; bageze mu rukiko umucamanza ati:”Izo nka muburana zigenda zite?” Maze umwe muri ba bagabo arunama atangira gukambakamba ati:”Zigenda zitya!”
5. Umugabo w’amabinga yahuye n’ufite amenyo maremare maze ufite amenyo maremare ati:”Mu bw’inturo amasaka areze(ashaka kumuvugiraho ko afite amabinga nk’inturo)”. Undi aramusubiza ati:”Areze ariko isatura ziyamereye nabi(amuvugiraho ko afite amenyo nkayisatura)!”
6. Umukobwa witwaga Dusabe ngo wari wiyiziho ko ari igitangaza yagiye mu misa none ngo padiri avuze ngo “Dusabe….” Mu gihe atarakomeza undi ati:”Karame padi; ese nawe wamenye ko ndi hano!?”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *