Twiteguye guhagarika umubano n’u Rwanda mu gihe rutadusabye imbabazi-Perezida Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa leta y’u Burundi Nkurunziza Pierre yatangaje ko igihe icyo aricyo cyose u Burundi bwiteguye guhagarika umubano ndetse n’ubundi buhahirane bwakoranaga n’u Rwanda mu gihe u Rwanda rudasabye imbabazi u Burundi.
Mu kiganiro perezida Nkurunziza yagiranye n’abanyamakuru mu gihugu cye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2016, yatangaje ko u Rwanda nirudasaba imbabazi ku byo u Burundi burushinja ko bwiteguye guhagarika umubano.
Yagize ati “u Rwanda rugomba guhindura imikorere rukanasaba imbabazi u Burundi, bitabaye ibyo turahagarikana umubano ndetse n’ibindi byose byaduhuzaga.”
Perezida Nkurunziza yakomeje avuga ko nta bikorwa by’ubugizi bwa nabi u Burundi bwigeze bukorera u Rwanda ariko ko u Rwanda arirwo rwabubikoreye. Yagize ati ‘twafashe intwaro ziturutse mu Rwanda ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorewe u Burundi byatewe inkunga n’u Rwanda.”
Yavuze kandi ko ibibazo byagiye bigaragara ku Burundi bidashingiye ku kibazo cya manda z’umukuru w’igihugu ahubwo ko bishingiye ku mateka.
Iki kiganiro perezida Nkurunziza yagiriye ku maradio yo mu gihugu cye yagarutse cyane ku mvururu zaranze u Burundi mu mwaka wa 2015-2016 aho yashinjaga u Rwanda kwihisha inyuma yazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkurunziza atangaje ibi mu gihe u Rwanda rugicumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 28 zataye ibyazo kubera ikibazo cy’umutekano mucye muri kiriya gihugu guhera mu mwaka washize wa 2015 ubwo perezida Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora indi manda nk’uko nawe yabikomojeho.
Nubwo Perezida Nkurunziza atangaje ibi, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wagerwaga ku mashyi kuko hari inzira z’ibicuruzwa byinjiraga mu Rwanda n’ubundi buhahirane byari byarahagaritswe na leta y’u Burundi ndetse bikaba byaranagize ingaruka ku mpande zombi.
Mu minsi yashize nibwo leta y’u Rwanda yatangaje ko kuba icumbikiye impunzi z’Abarundi nta wundi mubano wihariye ifitanye na zo ahubwo ko ari umutima wa kimuntu ndetse no kuba ari ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga yo kwakira uguhungiyeho.
Ibi byatangajwe mu gihe u Rwanda rwari rwarasabye ko impunzi z’Abarundi mu Rwanda zashakirwa ahandi zijya ariko na nubu hakaba nta gihugu kiraboneka kizakira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta y’u Burundi yagiye ikunda gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri mu Burundi ariko rukabihakana rwivuye inyuma ko ntaho ruhuriye n’ibiruvugwaho.
Aha urugero rwa hafi ni urw’umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi Willy Nyamirwe ndetse n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Nkurikiye Pierre bashinje u Rwanda kwihisha inyuma y’igitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe kigahitana umwe mu bamurindaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *