Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yamaganye igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe i Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyahitanye ubuzima bw’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye n’abasivili benshi.
Mu butumwa bwe yanyujije kuri X, Minisitiri Prevot yagize ati: Kubw’ibyago, ntabwo ari ikintu cyihariye, turabona ubwiyongere bw’ibitero nk’ibi, birenga ku ihagarikwa ry’imirwano, byakozwe n’impande zose vuba aha. Ndamagana byimazeyo ubu bugizi bwa nabi bukorwa buhumyi, butarobanura. Imbunda zigomba guceceka. Ibiganiro bihabwe umwanya”.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi avuga ko kurinda abakozi bashinzwe ubutabazi batanga ubuzima bwabo kubw’abari mu kaga ari ngombwa cyane, aboneraho kwihanganisha imiryango y’abahohotewe.
Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga, Ishami rya Loni ryita ku Bana, UNICEF, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ni umwe mu biciwe mu gitero cya drones kitiriwe FARDC i Goma.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yemeje aya makuru kuri X atiriwe atunga urutoki uwo ari we wese asaba kubahiriza amategeko arengera abakora ibikorwa by’ubutabazi.


