U Bubiligi: Umuhango wo gusezera kuri Tshisekedi waranzwe n’amarira menshi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare i Buruseli mu Bubiligi, abagize umuryango wa Etienne Tshisekedi n’abandi banyepolitiki batandukanye bo ku mugabane w’Afurika n’abo mu Burayi, bamusezeyeho mu muhango waranzwe n’amarira menshi haba ku bo mu muryango we ndetse n’abo mu gihe cye bari bari aho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
1
Uyu muhango wamaze amasaha asaga 16, abantu batandukanye hirya no hino bazaga gusezera kuri nyakwigendera Tshisekedi waranzwe no kutavuga rumwe n’ingoma za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo guhera ku ngoma ya Mobutu.
6
2
Mu cyubahiro kinshi, isanduku ye irambuyeho ibendera ry’igihugu mu ngoro ya Heysel i Buruseli, abantu b’urujya n’uruza ntibahagaze kuza kumureba bwa nyuma kugeza muri iki gitondo.
3
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhango wo gusezera kuri Tshisekedi wabereye ku mugabane w’u Burayi nta gihe cyatangajwe umurambo we uzaba wamaze kugezwa ku butaka bwe kavukire ngo ushyingurwe mu cyubahiro.
4 5
Kanda hano usome inkuru ya mbere bifitabye isano
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *