Leta y’u Budage yatangaje ko igiye gusubiza ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda uduhanga tw’abantu bwari bwarabitwaye mu gihe cy’u Bukoloni.
Ni nyuma y’igihe kirekire iki gihugu cyo mu Burayi kidukoraho ubushakashatsi bwakorerwaga mu nzu ndangamurage yo mu mujyi wa Berlin.
Ibiro Ntaramakuru Associated Press dukesha iyi nkuru byatangaje ko uduhanga 1,135 ari two twasuzumwe n’abanyamateka ndetse n’abashakashatsi.
Muri two ngo 904 tugomba gusubizwa u Rwanda nyuma yo gusanga ba nyiratwo ari ho bakomokaga, 202 tugasubizwa Tanzania, na ho 22 tugahabwa Kenya.
Mu duhanga twasuzumwe kandi turindwi ngo byarananiranye kumenya aho ba nyiratwo bakomoka.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba byari byarakoronijwe n’u Budage, cyo kimwe n’ibihugu by’u Burundi, Tanzania na Mozambique.
Perezida w’Umuryango ‘Prussian Cultural Heritage Foundation’ ucunga inzu ndangamurage y’i Berlin, Hermann Parzinger, yavuze ko nyuma ya buriya bushakashatsi u Budage bwiteguye gusubiza turiya duhanga mu bihugu ba nyiratwo bakomokamo.
Ati: “Intego nyamukuru y’ubu bushakashatsi ku bisigazwa by’abantu ni ukugira ngo basubizwe mu bihugu bakomokagamo.”
“Twiteguye guhita dutangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kuri ubu dutegereje ibyemezo by’ibihugu aba bantu bakomokamo.”
Prussian Cultural Heritage Foundation mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko mbere y’uko turiya duhanga tujyanwa mu Budage twagiye dutoragurwa ahantu hatandukanye, by’umwihariko ku masite Abadage bakoreragaho ubwicanyi, mu marimbi cyangwa mu buvumo aho ba nyiratwo babaga bashyinguye.



4 Responses
U Budage bugiye gusubiza u Rwanda uduhanga tw’abantu 904 bwari bwaratwaye
Ngaho nimunyumvire mwana
Ubwose bagendeye kuki kumenya ngo uyu nuwa Tz
Undi ni uwakenya?
U Budage bugiye gusubiza u Rwanda uduhanga tw’abantu 904 bwari bwaratwaye
nkibi bimaze iki kweli??
niba hatarimo kwica nogucunaguza imirambo bo iwabo bari babuze uduhanga?
U Budage bugiye gusubiza u Rwanda uduhanga tw’abantu 904 bwari bwaratwaye
Batange n’impozamarira ku bihugu basanze bakomokamo.
U Budage bugiye gusubiza u Rwanda uduhanga tw’abantu 904 bwari bwaratwaye
Bazabaherekezanye impozamarira.