U Bufaransa bwamaganye M23, buha umukoro u Rwanda na RDC

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko yamagana umutwe wa M23, mbere yo gusaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira mu rwego rwo gucubya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibikubiye mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna yagiranye kuri telefoni na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta w’u Rwanda na Christophe Lutundula wa RDC.

Minisitiri Colonna mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “ku bijyanye n’ibintu bikomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC, u Bufaransa buramagana ibitero bya M23. Burasaba RDC n’u Rwanda ubwiyunge n’ibiganiro.”

U Bufaransa buravuga ibi mu gihe ingufu za dipolomasi zikomeje kutagira icyo zitanga mu gukemura ikibazo cy’impande zombi.

Ku wa 6 Ugushyingo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yavuganye kuri telefoni na ba Perezida Paul Kagame na FĂ©lix Antoine Tshisekedi abasaba ko baganira mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa.

Ni ubusabe na bwo butagize icyo butanga kuko RDC isa n’ishyize imbere ingufu za gisirikare, ndetse iki gihugu kirateganya kwakira Ingabo za SADC zo kugifasha guhangana na M23.

Iyi M23 kuva mu ntangiriro z’Ukwakira iri mu mirwano n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Bufaransa bwamaganye M23, buha umukoro u Rwanda na RDC
    Ubufaranaa bufite politiki ishaje. Kuki UK na Germany batavuga?
    Bwibaza ko burushaniki ibyo bihugu?
    Kubera ivuzivuzi rua France, ubu yashwanye na Israel. Mwaretse M23 ko ari abana badashaka gusazira i mahanga

  2. U Bufaransa bwamaganye M23, buha umukoro u Rwanda na RDC
    Ffrance ibuze Mali, ibuze Burkina, ibuze Gabon, ibuze Guinee conakry, ibuze Niger none ngo m23, ndabona politike ya imperialism ishaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *