U Bufaransa: Umunyamakuru agiye kuburanishwa ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wo mu Bufaransa witwa Natacha Polony, yamaze koherezwa mu Rukiko Mpanabyaha rw’i Paris mu Bufaransa kugira ngo atangire kuburanishwa ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranweho.

Polony asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ubwanditsi bw’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘Marianne’.

Inyandiko y’urukiko Jeune Afrique ivuga ko yashoboye kubona, ivuga ko Natacha Polony azaburanishwa kubera “ihakana ry’icyaha cyibasiye inyokomuntu yifashishije amagambo, inyandiko, amashusho n’uburyo bw’itumanaho rikoresheje ikoranabuhanga.”

Ku wa 18 Werurwe 2018, ni bwo Natacha Polony yavuze amagambo agaragaza ko abakoze Jenoside n’abayikorewe bose bari kimwe, ubwo yari mu kiganiro cyitwa “Le duel Natacha Polony, Rapha l Glucksmann” cya Radiyo ‘France Intel’.

Icyo gihe we na mugenzi we bakomoje kuri Guillaume Ancel wari muri ‘OpérationTurquoise’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, waherukaga gusohora igitabo yise ‘‘Rwanda, la Fin du Silence’’ kivuga uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni.

Natacha Polony yavuze ko ari ngombwa guhishura izo nyandiko, hakarebwa ibyabaga byose muri icyo gihe ariko ahita asimbukira ku kuvuga ko bizarangira binagaragaye ko nta tandukaniro ryari hagati y’abakoraga Jenoside n’abayikorerwaga.

Ati: “Ndatekereza ko nta ruhande rw’ababi n’abeza rwari ruhari muri Jenoside.”

Uretse kuvuga atyo, muri icyo kiganiro Polony yirinze kugira aho avuga ko ingabo za FPR zahagaritse Jenoside, zitsinze Guverinoma y’abakoze Jenoside yari ishyigikiwe n’u Bufaransa. Ahubwo yavuze ko Leta iriho mu Rwanda ari iy’igitugu, yica, ikanahohotera abanyamakuru n’abatavuga rumwe na yo.

Ni amagambo yamaganwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamategeko batandukanye.

Ubwo yavugaga ku byo ashinjwa mu iperereza ry’ibanze, Natacha Polony yemeye ko yavuze aya magambo, ahakana inyito yayahawe ndetse no kuba yarayatangaje mu buryo bw’imbonankubone (Live), gusa yemera ko Jenoside yabayeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *