Guverinoma y’u Buholandi yemeje gahunda yo kwica abana bafite uburwayi budakira (Euthanasia)mu gihe cyose baba babisabiwe n’ababyeyi.
Kuwa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima mu Buholandi yemeje igikorwa cyo gufasha umurwayi urembejwe n’uburwayi budakira gupfa kizwi nka ‘euthanasia’
Minisitiri w’Ubuzima, Hugo de Jonge yavuze ko iyo mpinduka mu mategeko izarinda abana bamwe kubabara mu buryo butakwihanganirwa kandi burimo gutakaza icyizere.
BBC ivuga ko ‘Euthanasia’ kuri ubu yemewe n’amategeko yo mu Buholandi ku bana bafite munsi y’imyaka 12 ikorwa herekanwe icyemezo ko umurwayi n’ababyeyi be babyemera.
Iki Cyemezo cya Guverinoma y’u Buholandi cyakomeje kutavugwaho rumwe mu buryo bukomeye ndetse giteza impaka zamaze amezi zigibwa mu rugaga rw’amashyaka 4 ari ku butegetsi.
Amashyaka ashingiye ku ba kristu niyo yafashe iya mbere mu kwamagana iki gikorwa.
Nyuma y’uko leta yemeje iyo gahunda, Minisitiri de Jonge yavuze ko agiye kwandika amabwiriza mashya agenga ikorwa rya ‘euthanasia’.
Yavuze ko ubushakashatsi bw’impuguke bwari bwaragaragaje ko hakenewe gukorwa impinduka.
Mu ibaruwa yandikiye inteko ishingamategeko, Bwana de Jonge yagize ati: “Ubushakashatsi bugaragaza ko abaganga n’ababyeyi bakeneye ko harangizwa ubuzima bw’abana barwaye indwara idakira, bababaye mu buryo butakwihanganirwa kandi burimo gutakaza icyizere.”
Yongeyeho ko ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ku mwaka abana bari hagati ya 5 na 10 ari bo bazajya bakorerwa iki gikorwa kitavugwahorumwe.”


