U Buholandi buri gutekereza kohereza abimukira mu gihugu gituranye n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Buholandi iri gutekereza uko yakohereza muri Uganda abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro, nk’uko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yabitangaje ku wa Kane.

Minisitiri w’Intebe Dick School mu kiganiro yahereye abanyamakuru i Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko ari gahunda ikomeye cyane, ati: “Ariko hari byinshi bikwiye gukorwa”.

Igitekerezo cyo kohereza muri Uganda abimukira n’abasaba ubuhungiro bo mu Buholandi bwa mbere cyashyizwe ku meza na Minisitiri w’ubucuruzi ndetse n’iterambere, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Kampala ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Kugeza ubu ntibizwi niba inzego bireba mu Buholandi zizaha umugisha kiriya gitekerezo, cyangwa Uganda izemera kwakira abo bimukira.

Icyakora Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Okello Oryem, yabwiye Reuters ko atabona iki gihugu cyemera iki gitekerezo bijyanye no kuba hari izindi mpunzi miliyoni 1.6 zo mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Sudani na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gicumbikiye.

Yunzemo ati: “Niba nta mpunzi twe twirukana, ni kuki ibihugu by’i Burayi byo bizirukana?”

Igitekerezo cy’u Buholandi cyo kohereza muri Uganda abimukira kije gikurikira gahunda Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ufite yo gushinga “ibyanya” bizajya byakira abimukira n’abasaba ubuhungiro birukanwe mu bihugu biwugize; mbere yo kubasubiza mu bihugu bakomokamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *