Guverinoma y’u Buholandi yatangaje ko yafunze Ambasade z’iki gihugu mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, birimo u Burundi.
U Buholandi bwemeje aya makuru biciye mu ibaruwa Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Caspar Veldkamp yandikiye Inteko Ishinga Amategeko.
Muri iyo baruwa yagize ati: “Ndashaka gufunga za Ambasade eshanu na za ‘Consulats’ ebyiri muri rusange: iy’i Bujumbura (mu Burundi), Havana (Cuba), Juba (Sudani y’Epfo), Tripoli (Libya), Yangon (Myanmar), Consulat y’i Antwerp na Consulat y’i Rio de Janeiro.”
U Buholandi bwafashe kiriya cyemezo mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari bwari busanzwe bukoresha, aho bufite gahunda yo kuzigama abarirwa muri $ miliyoni 25.
Leta y’u Buholandi ifite gahunda yo kugabanya 25% by’ingengo y’imari Guverinoma y’iki gihugu yageneraga za Minisiteri zitandukanye.
Iki gihugu cyafunze Ambasade yacyo i Bujumbura, mu gihe cyari mu bya mbere biha u Burundi amafaranga menshi y’inkunga.
Imibare itangwa na Banki y’Isi yerekana ko nko muri 2022 u Buholandi bwabaye u Burundi inkunga y’abarirwa muri $ miliyoni 39.9.
Hagati ya 2023 na 2027 kandi u Buholandi bwemereye u Burundi inkunga y’abarirwa muri miliyoni 160 z’ama-Euro yo kubufasha mu nzego zitandukanye, zirimo kwihaza mu biribwa, ubuzima bw’imyororokere, uburenganzira bwa muntu no guhangira imirimo urubyiruko.


